Umutima w’umuntu wibagiriwe mu ndege watumye indege isubira hasi imaze amasaha atatu mu kirere

  • admin
  • 14/12/2018
  • Hashize 5 years
Image

Indege yo muri Amerika yarivuye Seattle igiye Dallas byabaye ngombwa ko isubira inyuma yarimaze amasaha ihagurutse kubera ko hari umutima w’umuntu bibagiriwemo.

Ishyirahamwe ry’indege Southwest Airlines rivuga ko icyo gice cy’umubiri cyari cyaje kivuye muri leta ya Californie ariko kiribukurwe muri iyo ndege kigeze Seattle, aho agace kawo gakenewe kakoreshejwe munyuma.

Mu bantu bari muri iyo ndege ntawibutse kuwukuramo,nyuma abakozi bo mu ndege bawubona indege imaze kugenda igice cy’urugendo igana mu mujyi wa Dallas.

Gusa ngo uwo mutima nta murwayi kanaka wari ugenewe kuwuhabwa.

Amakuru arambuye y’ibyo bintu byabaye ku cyumweru, yatangajwe mu binyamakuru kuwa Kane.

Abagenzi baguye mu kantu ndetse babuze ayo bacira nayo bamira igihe umudereva ababwiriye iby’uwo mutima uri mu ndege, n’uko ugiye gutuma basubira inyuma.

Ubusanzwe umutima ushobora kubikwa mbere y’uko ukoreshwa – abahanga bakavuga ko ari amasaha ane kugeza kuri atandatu.Bibivugwa ko iyo ndege yari imaze amasaha atatu iri mu kirere bityo uwo mutima wari ukiri muzima.

Umuganga umwe wari mu bagenzi ariko ntaho ahuriye n’ibyo gupakiza uwo mutima, yabwiye ikinyamakuru Seattle Times ko ibyabaye ari “inkuru iteye ubwoba y’uburangare burenze urugero”.

Nyuma y’aho uwo mutima usubirijwe Seattle, wahiye utwarwa mu kigo gisanzwe gitanga ibice by’umubiri kubikwa, icyo kigo cyo kivuga ko cyawubonye igihe kitararenga.

Yanditswe na Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 14/12/2018
  • Hashize 5 years