Umutekano w’Abanyarwanda n’ubusugire bw’Igihugu birarinzwe – RDF

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/06/2022
  • Hashize 2 years
Image

Ingabo z’u Rwanda, RDF, zatangaje ko umutekano w’Abanyarwanda ndetse n’ubusugire bw’ubutaka bw’u Rwanda birinzwe kandi bitekanye.

Itangazo rya RDF ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022 rivuga ko Ingabo z’u Rwanda zizakomeza kubungabunga umutekano kandi zigahagarika ibitero bigabwa ku mipaka y’ u Rwanda.

Iri tangazo rije nyuma y’aho Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo FARDC zirasiye ibisasu ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Tariki 19 Werurwe na tariki 23 Gicurasi uyu mwaka, ibisasu byo mu bwoko bwa roketi by’ingabo za FARDC byaguye mu Mirenge ya Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze no mu Murenge wa Gahunda mu Karere ka Burera, bikomeretsa abaturage benshi ndetse byangiza n’ibintu.

Ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022 na bwo, Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FARDC, zarashe ibisasu bibiri ku butaka bw’u Rwanda mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze. RDF yatangaje ko ibi bisasu byaturutse mu bice bya Bunagana muri DRC, ntawe byahitanye cyangwa ngo bimukoretse, gusa ngo byateye ubwoba abaturage.

FARDC kandi ifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDRL bashimuse abasirikare babiri b’u Rwanda, ubwo bari ku mupaka bacunze umutekano. Aba basirikare bararekuwe nyuma y’ibiganiro abakuru b’ibihugu bya Angola, DRC n’u Rwanda bagiranye kuri iki kibazo.

Ingabo z’u Rwanda zitangaza ko ibi bikorwa byose bya FARDC zamaze kubimenyesha itsinda ry’ingabo rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa, EJVM

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/06/2022
  • Hashize 2 years