Umutekano ni uburenganzira bwacu kandi ni umurage twahawe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame-Minisitiri Busingye

  • admin
  • 28/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yabwiye abaturage ko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kubabuza umutekano wabo cyangwa kuwuhungabanya kandi ko uzabigerageza azahura n’ibibazo bikomeye.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru mu muganda rusange ngarukakwezi wabereye mu Murenge wa Ruramba.

Muri uyu muganda hakozwe igikorwa cyo gusiza ibibanza bizubakirwamo abaturage batagira aho kuba hubakwa n’uturima tw’igikoni mu ngo zitandukanye.

Nyuma y’uwo muganda hatanzwe ubutumwa bugaruka kuri gahunda z’iterambere n’imibereho myiza ariko abaturage bibutswa ko bitagerwaho igihe badafite umutekano.

Minisitiri Busingye yavuze ko umutekano ari uburenganzira kandi uwashaka kuwuhungabanya yagira ingaruka zikomeye ziteganywa n’amategeko.

Ati “Ejobundi mwumvise ko hari abantu babuze icyo gukora bakagerageza kujya muri Nyungwe bagerageza guhungabanya igihugu cyacu; bari aho gusa nk’uko waba wabuze amafaranga y’urwagwa ukavuga ngo ‘reka ntangire ndwane’ (…) babigenje nabi barakosorwa nyine, ababishinzwe barabakosora.”

Yakomeje avuga ko Leta itakwihanganira umuntu wese washaka guhungabanya umutekano, abibutsa ko bakwiye kuwufata nk’umurage kandi nabo bakawuharanira.

Ati “Umutekano ni uburenganzira bwacu, ni inshingano yacu, niwo shingiro ryacu kandi ni umurage twahawe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, yawudushyize mu biganza tuwukomereho. ”

Yavuze ko uwaturuka aho ari ho hose atabasha guhungabanya umutekano w’u Rwanda kuko urinzwe abasaba kuwusigasira.

Ati “Yaturuka mu kirere yaturuka mu ishyamba, mu mazi cyangwa munsi y’ubutaka azamuka ntabwo bizakunda. Murye muryame musinzire duhangayikishwe n’ibitureba ngo duteze imbere imiryango yacu, ntabwo tuzahangayikishwa n’umutekano.”

Abaturage bo muri aka karere biyemeje ko bagiye gusigasira umutekano bakora amarondo kandi batanga amakuru ku buyobozi igihe babonye hari igishobora kuwuhungabanya.

Muri icyo gikorwa hatanzwe ibikoresho ku bakora irondo ry’umwuga 15 aho buri wese yahawe imyenda y’imvura, inkweto za bote, itoroshi n’inkoni. Ibyo bikoresho byavuze mu mafaranga yatanzwe n’abaturage ubwabo.

Abaturage bibukijwe ko bagomba no kwimakaza amahoro mu ngo zabo birinda amakimbirane kandi bagakumira ibiyobyabwenge n’ibidindisha.

JPEG - 606.1 kb
Minisitiri Busingye (uwubanza ibumoso yambaye ishati y’umweru) aho yifatanyije n’abaturage mu muganda bakora igikorwa cyo gusiza ibibanza by’ahazatuzwa abatishoboye
JPEG - 564.7 kb
Ingabo z’u Rwanda nk’ibisanzwe nazo zifatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda
JPEG - 567.3 kb
Nyuma y’umuganda abanyerondo b’umwuga bahawe ibikoresho bizajya bibafasha gucunga umutekano neza

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 28/07/2019
  • Hashize 5 years