UMUTEKANO : Loni yavuze ko amakimbirane ari hagati yu Rwanda na Uganda yagabanutse ! N’ubwo hagikenewe urundi rugendo

  • admin
  • 23/04/2020
  • Hashize 4 years

Umwanya munini wahawe abahagarariye ibihugu byabo muri aka kanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi, nyuma ya raporo yasomwe n’intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru wa ONU mu karere k’ibiyaga bigari.

Huang Xia – iyo ntumwa – yabwiye abagize iyi nama ko ibihugu by’aka karere bigerageza kurwanya icyorezo Covid-19 ndetse imibare y’abandura nubwo izamuka ariko idakabije kugeza ubu.

Avuga ko ingamba zafashwe zizagira ingaruka zikomeye ku bukungu busanzwe bujegajega bw’ibihugu by’aka karere kuko ubucuruzi, inganda, ubukererugendo, inama mpuzamahanga n’indi mirimo igize ubukungu bw’ibi bihugu yahagritswe cyangwa idakorwa nk’uko bisanzwe.

Aka kanama ka ONU kasabye amahanga gufasha ibihugu byo mu karere guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 kuko zishobora kunaniza umuhate w’iterambere rirambye n’amahoro mu karere.

Amakimbirane y’u Rwanda – Uganda

Bwana Huang Xia yavuze ko, nubwo hari ibitararangira, ariko hatewe intambwe mu gukemura aya makimbirane bigizwemo uruhare n’abategetsi b’ibihugu bya Angola na DR Congo.

Intambwe yatewe muri aya amakimbirane yashimwe kandi n’abahagarariye Ubufaransa, Amerika, Tunisia n’abandi.

Gusa basaba ibihugu byombi ko byatera intambwe irushije mu kurangiza ayo makimbirane.

Huang yavuze ko hari ibikorwa by’iterambere bitanga ikizere ibihugu by’akarere biri gufatanya nko kuba mu mwaka ushize leta z’u Burundi, DR Congo na Tanzania zarumvikanye gutangira kubaka inzira ya gari ya moshi ihuza ibi bihugu mu kwihutisha ubucuruzi.

Inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo

Huang yavuze ko inama z’abashinzwe iperereza mu bihugu by’u Burundi, Tanzania, Uganda, Rwanda na DR Congo zemeje ubufatanye mu guhana amakuru mu kurwanya imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo.

Yavuze ko nubwo hakiri imitwe imwe n’imwe ikomeje ibikorwa byo kwibasira abaturage mu burasirazuba bwa Congo, ariko hari intambwe yatewe mu kurandura imwe muri yo bikozwe n’ingabo za DR Congo.

Ibi byashimangiwe kandi n’uhagarariye DR Congo muri UN wari watumiwe kwitabira iyi nama.

JPEG - 72.1 kb
Bwana Huang Xia yavuze ko, nubwo hari ibitararangira, ariko hatewe intambwe mu gukemura aya makimbirane bigizwemo uruhare n’abategetsi b’ibihugu bya Angola na DR Congo.

Uhagarariye Ubwongereza muri iyi nama, yavuze ko ikibazo cy’inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo hamwe n’iterambere rirambye ry’akarere byakemuka hahagaritswe ubucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka bw’imitungo kamere n’amabuye y’agaciro.

Uyu yasabye kandi ko ingabo za MONUSCO ziri mu burasirazuba bwa Congo zitanga raporo kuri aka kanama z’ibyo zimaze igihe kinini zikora muri ako gace.

Abagize aka kanama bashimye imibanire n’imikoranire muri rusange ya leta ya DR Congo n’ibihugu bituranye, ndetse no mu gukemura ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.

Banavuga ko ihererekanywa ry’ubutegetsi mu mahoro ryabaye muri DR Congo ari urugero rwiza rwa politiki n’ikizere cy’amahoro mu karere.

SOMA INKURU BIFITANYE ISANO Inama ishinzwe umutekano ku isi igiye kuganira ku makimbirane avugwa hagati y’ibihugu 3 [ U Burundi, U Rwanda -Uganda]

Amatora mu Burundi

Ntabwo ari ingingo yagarutsweho byihariye n’intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru wa ONU muri aka karere, gusa bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo muri iyi nama bayagarutseho.

Uhagarariye Ubwongereza yavuze ko bafite impungenge z’uko ibintu byifashe mbere y’amatora mu Burundi, asaba leta guha urubuga itangazamakuru n’abanyapolitiki bose mu gihe cy’amatora kugira ngo amatora azabe atabogamye.

Nicolas de Rivière uhagarariye Ubufaransa yavuze ko iki gihugu gitewe impungenge no kuba leta yaratsimbaraye ko amatora azaba muri ibi bihe by’icyorezo.

Bwana Nicolas avuga ko Ubufaransa bufite impungenge z’ubwisanzure n’imigendekere myiza y’amatora, agasaba ko haba ibikorwa byo kwirinda icyahungabanya amahoro n’umutekano mu matora kuko byagira ingaruka no ku karere kose.

JPEG - 55.6 kb
Aka kanama ka ONU kateranye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Video conference mu kwirinda coronavirus

Kelly Craft uhagarariye leta zunze ubumwe za Amerika yavuze ko batewe impungenge no kuba abaturage bazitabira amatora mu gihe cy’icyorezo, asaba leta kumenya neza ko amatora abaye mu buryo budashyira mu kaga abayitabira.

Madamu Kelly yongeyeho ko Amerika ifite impungenge zirushijeho ku makuru yo kuniga ubwisanzure bw’ibitekerezo, guhitamo no kwishyira hamwe bivugwa mu Burundi.

Ati: “Ibyo byiyongera ku makuru yo gufunga, kunyuruza, kwica, iyicarubozo n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

“Ubutumwa bwacu kuri leta y’u Burundi bukomeje gusobanuka; amatora mu mahoro, ubwisanzure, aha uburenganzira buri wese kandi agaragaza amahitamo y’abaturage b’u Burundi ni ingenzi ku mahoro arambye mu Burundi no mu karere”.

Dmitry Polyanskiy uhagarariye Uburusiya muri iyi nama yavuze ko ibihugu byo mu karere biri mu bihe bikomeye byo guha icyerekezo amateka yabyo, ko bimwe muri byo nk’u Burundi bigiye no mu matora.

Ati: “Nta gushidikanya ko ibyemezo biganisha ku mahoro arambye bigira akamaro iyo byafashwe n’ibihugu ubwabyo, ibisubizo bitegetswe n’ibindi bihugu ku bihugu byigenga ni ikintu cyo kutihanganira”.

Uhagarariye Ubudage avuga ko batewe ubwoba no kuba amatora agiye kuba mu gihe cy’icyorezo cyugarije isi, akavuga ko u Burundi bukwiye gufashwa n’amahanga kugira ngo hataba ingaruka zitewe nacyo mu matora.

Asaba leta y’u Burundi nayo gukorana neza na OMS/WHO n’indi miryango nterankunga mu kubahiriza amabwiriza no gufasha kurwanya


Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 23/04/2020
  • Hashize 4 years