Umusore yapfuye yagiye kwiba amabuye yagaciro

  • admin
  • 28/01/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mu kagari ka Butare ,umurenge wa Kabacuzi, mu karere ka Muhanga, ku’italiki ya 25 Mutarama 2018 Umusore witwa Habukubaho Francois Xavier yishwe n’Ikirombe Ubwo yarimo kwiba amabuye yagaciro muri MIMICO.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo , CIP Emmanuel Kayigi yavuze ko icyo kirombe yari arimo kwiba amabuye y’agaciro cyari cyarahagaritswe n’ubuyobozi kubera impanuka cyagiye gikunda guteza.

CIP Kayigi yavuze n’abemerewe gucukura bakwiye gufata igamba zikaze bagashyiraho amategeko hakabaho kurinda neza ibirombe bifite ibyangombwa byo gucukura aho yanagarutse noneho ku bucukuzi butemewe n’amategeko nabwo bugenda bugaragara henshi ndetse mu birombe biba byarafunzwe n’inzego z’ibanze.

Arakangurira kandi abaturage kwirinda gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko, kuko, uretse kuba ari icyaha, bishyira ubuzima by’ubukora mu kaga nk’uko byagendekeye uyu mugabo.

Yagize ati:“Gucukura amabuye y’agaciro bisaba uburenganzira. Hari kandi uburyo acukurwa bwemewe n’amategeko kuko bisaba ibikoresha bihagije bishobora kurinda abakora ako kazi haba gukomereka cyangwa no gupfa igihe ubutaka bubagwiriye nk’uko bikunze kubaho. N’ubwo wayatahura mu murima wawe, ntibiguha uburenganzira bwo kuyacukura nta burenganzira.”


Ikirombe bacukuramo amabuye y’Agaciro

Yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha no gukomeza guha Polisi amakuru ku gihe yatuma bikumirwa cyangwa hagafatwa ababikoze; cyane cyane kuri ibi birombe biba byarafunzwe kuko hari bamwe bakomeza kwitwikira amajoro no gushaka kunyura mu rihumye ubuyobozi maze bagasubira gushakamo amabuye.

Aha yagize ati:” Ujyamo muri ubu buryo, iyo agize ibyago nk’ibi ni umuryango we uhahombera kuko nta bwishingizi aba afite , niyo mpamvu dusaba ababituriye kubireka kuko ingaruka zabyo aribo bazirengera.”


Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo , CIP Emmanuel Kayigi

Ingingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

chief editor

  • admin
  • 28/01/2018
  • Hashize 6 years