Umusore yabengeye umukobwa mu rusengero none igitsina cye kiri kurereta mu gahanga

  • admin
  • 16/07/2019
  • Hashize 5 years

Umusore witwa Mansa Emmanuel wo mu gihugu cya Tanzania yabengeye mu rusengero umukobwa bari bagiye gusezerana none yataye umutwe ndetse n’igitsina cye kiri kurereta mu gahanga ke.

Hari tariki 7 Nyakanga 2019 ubwo uyu Mansa w’imyaka 34 yabengaga Fadhila w’imyaka 30 y’amavuko aho bivugwa ko byatewe n’uko hari ibyo batabashije kumvikana.

Aba bombi ngo bavuka mu gace kamwe kitwa Mtuara ko mu burasirazuba bw’amajyepfo ya Tanzania ahakunze kuvugwamo amarozi menshi abenshi bakunze kwita dawa.

Ikinyamakuru Mpekuzihuru cyo muri iki gihugu gitangaza ko ubwo imiryango y’abageni yari yateraniye mu rusengero Mansa na Fadhila bicaye bari guhabwa inyigisho na pasiteri,umusore yasohotse bucece nk’uwugiye hanze kwihagarika bategereza ko agaruka amaso ahera mu kirere.

Umwe mu bari batashye ubwo bukwe witwa Tasajigwe yagize ati”Yadutaye mu ikanisa ntiyagaruka.Twaramushatse tumubuze umukobwa asubira iwabo ariko umuryango we wababaye cyane”.

Uwo akomeza avuga ko bacyeka ko ibyatumye amubenga ari amafaranga bityo ngo umusore abonye ko barinze basezerana atayamuhaye iby’ubukwe ahita ibivamo atyo bitaraba.

Ubwo nyuma y’iminsi itatu gusa nibwo Mansa yatangiye kujunjama amera nk’uwutagira ubwenge ata umutwe.Ariko hari andi makuru avuga ko yari yifitiye undi mukobwa bikundanira ku ruhande bishoboka ko ari yo mpamvu yanze gusezerana na Fadhila.

Gusa ngo iyo Mansa ari mu nzu aba nta kibazo afite ariko yasohoka hanze bikaba ibindi bindi.

Tasajigwe yakomeje agira ati”Iyo ari mu nzu nta kibazo aba afite.Ariko iyo agerageje kugera mu bandi bantu abona igitsina cye kiri kurereta mu gahanga.Gusa arababaye cyane bamukoreye nabi,birumvikana ko ari iwabo w’umukobwa bihoreye.Buriya afite imbaraga yakwiyahura agapfa n’ubundi yapfuye ahagaze”.

Ibi si ubwa mbere bibaye mu gihugu cya Tanzania kuko ngo mu myaka itatu ishize hari undi mugabo wo mu karere ka Mbinga mu gace ka Ruvuma nawe yarozwe muri ubu buryo aho igitsina cye cyameze ku mutwe bitewe no guca inyuma umugore we babyaranye abana batanu birangira amwirukanye burundu yishakira umukobwa muto w’imyaka 19 y’amavuko.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 16/07/2019
  • Hashize 5 years