Umusore n’inkumi bitabye Imana haburaho iminsi 3 gusa ngo basezerane imbere y’Imana

  • admin
  • 19/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mu karere ka Rutsiro umurenge wa Gihango, Umusore n’ umukobwa bitabye Imana mu buryo butunguranye habura iminsi itatu gusa ngo basezerane imbere y’ Imana, dore ko bari baramaze gusezerana imbere y’amategeko,urupfu rwabo rwashenguye imitima ya benshi by’ umwihariko abo mu miryango y’abo biteguraga ku rushing kuri talriki 20 Mata 2018.

Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mata 2018 aho umuturage yabonye mu mugezi wa Mukebera umurambo wa Nishimwe Claudette n’ uwa Nizeyimana Emmanuel biteguraga gushyingiranwa tariki 20 Mata 2018.

Abaturanyi ba banyakwigendera bavuze ko Nishimwe na Nizeyimana ejo bari biriwe bafatanya imirimo y’ ubuhinzi. Umusore yari yasuye uyu mukobwa dore ko bombi bari batuye mu murenge umwe wa Gihango ariko mu tugari dutandukanye. Bari baramaze gusezerana imbere y’ amategeko.

Hakizimana Faustin Umuyobozi w’ Umudugudu wa Nyagahinga yavuze ko Nizeyimana na Nishimwe bahanutse ku mpanga bakitura mu mugezi wa Mukeberera. Mukeberera ni akagezi gatoya ariko abagaturiye bavuga ko iyo imvura yaguye amazi ava mu misozi akuzuza kagatwara abantu n’ amatungo.

Mwenedata Jean Pierre Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gihango yatangaje ko ejo18 Mata saa kumi n’ebyiri za mugitondo aribwo bamenye aya makuru. Ngo imiryango ya ba nyakwigendera yari yaraye ibashakisha kuko yabaherukaga bagiye kuragira ihene zikaba zatashye nimugoroba zicyuye nta muntu bari kumwe nazo.

Mwenedata yakomeje avuga ko iyi mirambo ikimara kuboneka yajyanwe mu bitaro bya Murunda kugira ngo ikorerwe isuzuma hakenyekanye icyateye urupfu.

Bamwe mu baturage bavuze ko hari abantu bari baravuze ko ubu bukwe butazataha bityo bakaba bakeka ko Nizeyimana na Nishimwe baba bishwe n’ abagizi ba nabi bakabata muri ako kagezi ngo basibanganye ibimenyetso.

Gitifu Mwenedata yavuze ko ibi atabyemeza cyangwa ngo abihakanye ko ahubwo ukuri ku cyateye urupfu kuzagaragazwa n’ ibizami byafashwe n’ abaganga. Gusa ngo polisi irakomeza ikore iperereza.

Imirambo ya ba nyakwigendera yashyinguwe mu irimbi riri hafi y’ agasanteri ka Gisiza ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Mata 2018 aho hari abantu benshi baje gusezera bwa nyuma ba nyakwigendera.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 19/04/2018
  • Hashize 6 years