Umusirikare w’umufaransa yafashwe n’indwara yo gusara nyuma yo gusambanya umugore w’abandi

  • admin
  • 10/04/2019
  • Hashize 5 years

Umusirikare w’umufaransa witwa Philippe Dubois w’imyaka 29 y’amavuko yabaye umusazi nyuma yo gusambanya umugore wa bandi mu murwa mukuru wa Centre Afurika aho yari mu ngabo z’umuryango w’abibumbye mu butumwa bw’amahoro.

Uyu musirikare bivugwa muri iki gihugu yabashije kuryamana n’abakobwa bagera kuri 30 aho yashukaga buri wese, amwizeza ko azamushaka ndetse bakazanajyana mu gihugu cye mu Bufaransa.

Nk’uko amakuru ducyesha Africa 24 akomeza abivuga,ngo uyu musirikare yarashyekewe yigabiza umugore w’abandi biza kumenyekana.Umugabo w’uwo mugore yaramwihangirije inshuro nyinshi nyuma y’uko akomeje kubabona bahora bakururana,maze amatwi ayavuniramo ibiti.

Gusa nyuma y’uko we n’uwo mugore bari bavuye muri hoteli kwishimisha,yahise afatwa n’indwara y’ibisazi niko gutangira gusara.

Ubwo yahise atangira kuzerera mu mihanda yo mu murwa mukuru Bangui asa n’uwambaye ubusa, agenda asaba ibiryo n’amafaranga abahisi n’abagenzi.Bitewe nibyo byose byagaragaye yahise yirukanwa mu kazi kubera ibyo byaha yakoreye ku butaka bw’Afurika.

Abasirikare b’Abafaransa bageze muri iki gihugu mu kwezi ku Ukuboza 2013 nyuma y’ubushyamirane hagati y’umutwe w’abakirisitu (Anti-Baraka) ndetse n’uwa Abayisilamu (Séléka),aho yahanganye igihugu kikahazaharira ndetse n’amaraso akamene ku bwinshi,ariko ukuza kw’ingabo z’abafaransa kwatumye haboneka agahenge.

Ubusanzwe Philippe Dubois ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana batatu baba mu gihugu cy’Ubufaransa.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 10/04/2019
  • Hashize 5 years