Umusirikare w’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique yirashe arapfa.

  • admin
  • 23/11/2015
  • Hashize 8 years
Image

Umusirikare mu ngabo z’u Rwanda witwaga Private Ngabo Jean Claude wari mu butumwa bw’amahoro mu mujyi wa Bangui I Centrafrique yirashe ahita apfa.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Nzabamwita Joseph, rivuga ko Ingabo z’u Rwanda RDF zibabajwe n’urupfu rw’uyu musore wirashe ku cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2015.

Brig Gen Nzabamwita akomeza avugako Ingabo z’u Rwanda n’Urwego rw’Ubutumwa bwa Loni muri Centrafrique biri gukora iperereza ngo bamenye icyateye uyu Ngabo kwirasa.

Umuryango we wamenyeshejwe iby’aya marorerwa kandi ingabo z’u Rwanda zifatanije nabo muri ibi byago. Muri uyu mwaka undi musirikare w’u Rwanda yarashe bagenzi be batanu nawe araraswa.

Ubutumwa bwa MINUSCA burimo abantu bose hamwe 10806 barimo abasirikare 9110 n’abapolisi 1552 n’indorerezi z’abasirikare , 144 bose bava mu bihuhugu 46 harumo n’u Rwanda

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 23/11/2015
  • Hashize 8 years