Umusirikare wambaye impuzankano ya FARDC yarasiwe i Rubavu, abandi barakomereka

  • admin
  • 25/03/2016
  • Hashize 9 years

Ku musozi witwa Nyiramugwera munsi y’ikirunga cya Kalisimbi, Ingabo z’u Rwanda zaharasiye umusirikare wambaye impuzankano z’ingabo za Congo mu gihe abandi bataramenyekana umubare bakomeretse.

Amakuru yemezwa ni uko abasirikare binjiye ku butaka bw’u Rwanda ahagana saa sita z’ijoro kuri uyu wa Gatatu mu ijoro rishyira kuwa Kane, ingabo z’u Rwanda zirabumva zihana amakuru nyuma abo basirikare bashotora ingabo z’u Rwanda bazirasa nazo zibarasaho zicamo umwe abandi batabashije kumenyekana umubare barakomereka.

Umunyamakuru wa IGIHE uri kuri uyu musozi mu Mudugudu wa Kabingo, Akagari ka Butaka mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu ahari umurambo w’uyu musirikare yavuze ko nta cyangombwa na kimwe kiranga uyu musirikare usibye kuba yambaye impuzankano y’ingabo za Congo, FARDC ndetse n’ipeti rya Premier Sergeant.

Ahantu uyu musirikare yaguye ni ku butaka bw’u Rwanda muri metero zigera kuri 25 uvuye ku rugano rw’u Rwanda na Congo.

Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, itsinda ry’ingabo zo mu Karere zigenzura imipaka ryari rimaze kugera aho uyu musirikare yaguye mu gukora iperereza.

Ikindi kandi ni uko hafi y’aho uyu musirikare yaguye hari ibimenyetso bigaragaza ko izo ngabo zagerageje kurwana ku nkomere zazo dore ko hari n’amasasu menshi n’ibindi.

Umuyobozi w’Ingabo zikorera mu gace ka Rugano aho uyu musirikare yiciwe, Kalisa Edouard, yatangaje ko hakurikijwe ko yari yambaye impuzankano y’ingabo za FARDC, iki gitero cyaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyakora ngo icyemezo kizafatwa n’Itsinda ry’ingabo zishinzwe kurinda imipaka mu iperereza zigiye gukora.

Ikindi cyavuzwe ni uko abarwanyi ba FDLR bakunze gutera bambaye impuzankano ya FARDC.

Kalisa yakomeje avuga ko aba basirikare bateye mu matsinda abiri y’abantu bari hagati ya 15 na 20 ari na ho ahera ahumuriza abaturage ko igihugu kitaterwa n’abantu bangana batyo.

Nyirahungu Priscilla, umwe mu baturage bo muri aka gace waganiriye na IGIHE, yatangaje ko bumvise urusaku rw’amasasu bashaka guhunga ariko bahumurizwa n’ingabo z’u Rwanda basubira mu ngo zabo, cyane ko imirwano yamaze iminota itarenze 15.

Ku ruhande rw’u Rwanda, nta musirikare n’umwe wari ku burinzi wigeze ukomereka nk’uko Kalisa yabitangaje. Src: Igihe
Umusirikare warashwe (foto igihe

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/03/2016
  • Hashize 9 years