Umusirikare wahoze mu ngabo z’u Rwanda yasobanuye uko yishe ukekwaho amarozi

  • admin
  • 05/12/2017
  • Hashize 6 years
Image

Urukiko rw’Ikirenga rwumvise kuwa Mbere urubanza rwa Rtd Private Nzabahimana Edouard wahoze mu gisirikari cy’u Rwanda waburanye yemera icyaha cy’ubwicanyi kandi nyamara mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikari yaraburanaga agihakana.

Icyo cyaha yemera ko yagikoze mu 2002 akiri umusirikari kimenyekana nyuma y’imyaka 12 mu 2014.

Ubwo yasobanuraga impamvu z’ubujurire bwe mu Rukiko rw’Ikirenga, Nzabahimana yagaragaje kwicuza ku cyaha cy’ubwicanyi Ubushinjacyaha bumurega akaba yaragihamijwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikari rwamuhanishije igifungo cya burundu.

Ubushinjacyaha burega uyu mugabo kuba we n’abavandimwe be batatu bishwe batemaguye uwitwa Mukamusoni Asteria bamuziza amarozi.

Asobanura uko byagenze, Nzabahimana yavuze ko yabitewe n’uko akiva mu kazi muri Repubulika Ihananira Demukarasi ya Kongo yasanze bivugwa ko uyu mugore yaroze abavandimwe be na nyina umubyara aho bari batuye mu Karere ka Karongi.

Yasobanuye ko icyo gihe ubuyobozi bw’Umurenge wa Bwishyura bwatumije inama rusange bubaza Nyakwigendera Mukamusoni niba koko ibyamuvugwagaho ko yarogaga ari ukuri maze abasubirisha umugani agira ati “Urusaku rw’ibikeri ntirubuza uvoma kuvoma”.

Icyo gihe uyu Mukamusoni yirukanwe muri aka gace yerekeza aho yavukaga ari naho Nzabahimana n’abavandimwe barimo Utabazi Francois bamusanze bakamwica.

Mu magambo ati “Sindi kwigamba ariko twaragiye turamwica rwose kandi ndicuza mbikuye ku mutima. Nagiye n’abo tuva inda imwe umwe namutije ikoti rya gisirikari ririnda imvura ku burinzi nanjye mfite imbunda nambaye imyenda ya gisirikari tugezeyo abavandimwe bahita binjira mu munzu batema Mukamusoni ndetse na nyina ashatse kuturwanya tumutema akaboko.”

Umucamanza ukuriye iburanisha yabajije uregwa icyo asaba Urukiko yajuririyemo, maze Nzabahimana avuga ko asaba imbabazi ngo ruce inkoni izamba kuko bwari ubwa mbere akora icyaha ngo cyamuriye kikamuviramo ihungabana.

Umwunganzi we mu mategeko, Me Umutoni Blandine ko uwo yunganira atabashije kwemera icyaha no kwihana mu rukiko rwa gisirikari ahubwo ngo yajuriye agamije kugaragaza ukuri kw’ibyabaye kugira ngo urukiko rumugabanyirize ibihano kandi ngo ntazafatwe nk’uwihaniye.

Ubushinjacyaha buhagarariwe na Kapiteni Mvuyekure Théoneste yabwiye urukiko ko ibyo uregwa akora ari amatakirangoyi kuko ngo kuba yemera icyaha ubwabyo bihagije.

Ngo imvugo z’uyu wahoze mu ngabo z’u Rwanda zikomoka ku gutinya ibihano ndetse ngo n’icyaha aregwa yagikoranye ubugome bukabije ndetse na nyina w’uwo bakekeraga amarozi gusa bakamusigira ubumuga bukomeye bityo ngo ntakwiye kugabanyirizwa ibihano.

Asoza gusobanura impamvu z’ubujurire bwe, Nzabahimana yavuze ko asaba imbabazi umuryango yiciye ndetse n’Ingabo z’u Rwanda zambitse isura mbi.

Nzabahimana ufite imyaka 35 y’amavuko, akomoka i Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba akaba yarinjiye mu ngabo z’u Rwanda mu 2000 agahita yoherezwa mu kazi muri Kongo akamarayo imyaka ibiri.

Ubwo yagarukaga mu 2002 ngo nibwo yakoze icyaha nyuma asubira mu kazi ariko ngo abavandimwe be bafatanyije icyaha bemeranyijwe ko batazamuvamo nyamara bo barafashwe barafungwa.

Bahanishijwe gufungwa imyaka 10 kugeza ubu bakaba bararangije ibihano.

Mu 2005 Private Nzabahimana yasezerewe mu ngabo naho mu 2013 akavuga ko yoherejwe mu butumwa bw’akazi i Darfur muri Sudani ari ho nyuma yo kuvayo abavandimwe be bamuvuyemo kubera kutumvika ku kugabana amafaranga yavanyeyo.

Abo bavandimwe be bavuga ko yatahanye miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda bagashaka ko buri wese ahabwa miliyoni imwe, imwe. Nyamara we avuga akavuga yari yazanye miliyoni ebyiri n’igice gusa bityo byari bigoye ko abakwira.

Ubwo mu 2014 ngo bafashe icyemezo cyo kumushyikiriza ubutabera amaze kuyabima maze Urukiko Rukuru rwa Gisirikari rumuhamya icyaha rumuhanisha igifungo cya burundu.

Umucamaza ukuriye iburanisha yavuze ko Urukiko ruzatangaza icyemezo kuri ubu bujurire tariki 5 Mutarama 2018.

Yanditswe na Chief editor

  • admin
  • 05/12/2017
  • Hashize 6 years