Umusirikare wa DRCongo yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda afite n’imbunda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 26/09/2022
  • Hashize 2 years
Image

Ubuyobozi bw’inzego z’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, buremeza ko Umusirikare w’iki Gihugu, yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda, nyuma yo kubwinjiraho aje gutashya inkwi zo gutekesha.

Amakuru dukesha ibitangazamakuru birimo ACTUALITE.CD, avuga ko uyu musirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafashwe n’Ingabo z’u Rwanda kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje tariki 24 Nzeri 2022.

Iki kinyamakuru kivuga ko uyu Musirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yambutse umupaka uhuza Igihugu cye n’u Rwanda, afite n’imbunda ye akaza kugera ku butaka bw’u Rwanda.

Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi wa Polisi muri Teritwari ya Nyirangongo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, Colonel Patrick Iduma Molengo, wemeje ko uyu musirikare yafashwe nyuma yo gukandagira ku butaka bw’u Rwanda.

Yagize ati “Turemeza ko Umusirikare umwe wa Congo yafashwe n’igisirikare cy’u Rwanda ku mupaka wo mu Mudugudu wa Kabagana. Yari yagiye gutashya inkwi zo gutekesha.”

Uyu musirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda mu gihe umubano w’Ibihugu byombi utifashe neza kubera ibyo bishinjanya.

Mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yateraniye i New York mu cyumweru gishize, Perezida Felix Tshisekedi wa DRC, yongeye gushinja yeruye ko u Rwanda rwateye Igihugu cye rwihishe muri M23.

Perezida Paul Kagame, yavuze ko ibibazo by’umutekano mucye biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, atari ibya none ndetse ko umuzi wabyo kuva na cyera ari wo ugihari ariko ko inzira zikwiye kwifashishwa mu kuwurandura atari zo zikoreshwa.

Perezida Kagame yavuze ko umuti ukenewe kurusha indi, ari ubushake bwa Politiki aho guhora “mu mukino wo kwegeka ibibazo ku bandi.”

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 26/09/2022
  • Hashize 2 years