Umusirikare ukurikiranyweho urupfu rw’umwana yashyikirijwe ubutabera

  • admin
  • 13/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Dr Aimable Rutagomwa umuganga mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda i Kanombe yitabye Urukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo kuri uyu wa kabiri tariki 13 Nzeri 2016, akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana wo mu baturanyi w’imyaka 18 mu ijoro ryo ku wa 04 Nzeri.

Maj Dr Rutagomwa imbere y’urukiko yahakanye ko yishe uyu mwana kuko we yafashe igisambo bakarwana aho atuye mu mudugudu w’Ubumwe Akagari ka Rubirizi mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro,nyuma akabwirwa ko uwo barwanaga yapfuye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Maj.Rugomwa yafashe Mbarushimana Théogène wishwe akamujyana iwe mu rugo, akamukubita yamara kumunoza akamujyana hanze y’igipangu, agahamagara umuyobozi w’umudugudu amubwira ko yishe igisambo.

Uwo mwana ngo yafashwe se wabo Gahutu amutumye kuri butike kumugurira byeri, agafatwa arimo asubira imuhira.

Ubushinjacyaha buvuga ko umuganga wasuzumye umurambo wa Mbarushimana, yasanze yakubiswe icyuma mu mutwe w’inyuma ukameneka ndetse n’ubwonko bukagerwaho.

Na none kandi ngo yari yacitse intoki ebyiri urwa kane n’urwa gatanu ari na byo bikagaragaza ko uyu mwana yageragezaga kwikingira.

Igisirikare cy’u Rwanda cyamaganye ibyakozwe uyu musirikare kuko bihabanye n’inshingano Ingabo z’igihugu zifite ku baturage, ndetse bamwe mu basirikare bakuru basura umuryango wareraga uyu mwana bawufata mu mugongo ku ya 7 Nzeri.

Ubwo basuraga uyu muryango, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana, yabwiye abanyamakuru ati “Kwica abaturage ntibiri mu muco n’ubunyamwuga Ingabo z’u Rwanda zatojwe. Akazi kacu ni ukubarinda.”

Inteko iburanisha uru rubanza yanzuye ko ruzasomwa ejo ku wa 14 Nzeri 2016 mu masaha ya saa munani z’amanywa.


Umusirikare ukurikiranyweho urupfu rw’umwana yashyikirijwe ubutabera
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/09/2016
  • Hashize 8 years