Umusirikare mukuru wa FDLR yatawe muri yombi

  • admin
  • 15/08/2016
  • Hashize 8 years

Igisirikare cya Kongo (FARDC) cyataye muri yombi Maj. Sabimana Iraguha uzwi ku izina rya Mugisha Vainqueur, umwe mu bayobozi b’inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Maj. Sabimana ni umuyobozi w’abarwanyi ba FDLR-Foca, rimwe mu mashami agize umutwe wa FDLR.

Maj. Sabimana yatawe muri yombi ku wa Kane w’iki cyumweru kiri kurangira na FARDC, yafatiwe ahitwa Katiru mu gace ka Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru maze yerekwa itangazamakuru ku wa Gatanu tariki ya 12 Kanama 2016 nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.

Cpt Guillaume NDjike Kaiko, ukuriye itumanaho mu mukwabo wiswe ‘Sukola II’ wo guhashya FDLR, atangaza ko Maj Sabimana yashakishwaga n’ubutabera ngo aryozwe ibyaha bitandukanye akurikiranyweho harimo icya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Cpt NDjike atangaza kandi ko uriya murwanyi yashakishwaga ngo aryozwe ubwicanyi bwakorewe abasivili ku wa 14 Gicurasi 2013, mu rusisiro rwa Kamananga rwo mu gace ka Bunyakiri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ahishwe abantu 32.

Mu butumwa atanga, Cpt NDjike ahamagarira abandi barwanyi ‘bacyihishahisha’ mu mashyamba, kwishyikiriza ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo cyangwa ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo(MONUSCO).

Mu ruzinduko rw’umunsi umwe Perezida Joseph Kabila wa Kongo yakoreye mu Rwanda ku wa Gatanu w’icyumweru kirangiye aho yahuye na Paul Kagame w’u Rwanda, baganiriye ku ngingo zinyuranye zirimo n’iy’umutekano.

Aba bakuru b’ibihugu baganiriye ku bijyanye no kunoza umubano w’ibihugu byombi, birimo: Kunoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka, umutekano, gucukura gas methane yo mu kiyaga cya Kivu n’ibindi.

Itangazo ryaturutse biro bya Perezida Kagame, Urugwiro Village, rivuga ko aba bakuru b’ibihugu bashyizeho itsinda rigomba gukurikirana ibi bikorwa, bitarenze ukwezi kwa Kanama uyu mwaka.


Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/08/2016
  • Hashize 8 years