Umushyikirano wa 15 uzibanda kuri gahunda y’Igihugu igamije impinduka

  • admin
  • 07/12/2017
  • Hashize 6 years
Image

Tariki ya 18 na 19 Ukuboza ni bwo Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 15 izaba, ikaba izahuriza hamwe abantu barenga 2000 baba mu gihugu ndetse no mu mahanga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kivuga ku byemezo biba byavuye mu Nama y’Abaminisitiri, Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Kayisire Marie Solange yavuze ko iyi nama ngarukamwaka imyiteguro yayo igenda neza.

Avuga ko izibanda cyane kuri Gahunda ya guverinoma yiswe National Strategy for Transformation (gahunda y’igihugu igamije impinduka), harebwa uburyo ubukungu ndetse n’uburumbuke bw’u Rwanda.

Hateganyijwe kuzatangwa ikiganiro kandi kivuga uruhare rw’urubyiruko mu kugera ku ntego z’iyo gaunda ya guverinoma.

Uretse abazaba bari muri Kigali Convention Centre ahazabera iyi nama, biteganyijwe ko hari n’abandi bazaba bari hirya no hino mu gihugu bakurikirana ibizaba bibera muri iyi nama ndetse bakanatanga ibitekerezo.

Hari abazaba bateraniye kuri Stade ntoya i Remera, abazaba bari I Nyamashe, Musanze, Huye na Gatsibo.

Abajijwe ku myanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iheruka, Minisitiri Kayisire yavuze ko ubu harimo gusozwa raporo yayo, aho ngo bazayimurikira abanyarwanda.

Tariki ya 14 na 15 Ukuboza umwaka ushize ni bwo inama nk’iyi yabaye ku nshuron ya 14 aho yafatiwemo imyanzuro itandukanye, igendeye cyane ku biganiro byari byatanzwe.

Imyanzuro y’Umushyikirano wa 14

• Kugena igihe ntarengwa u Rwanda ruzagera ku rwego rwo kwihaza mu ngengo y’imari, dushingiye ku cyerekezo 2050, twongera umurego mu gukora cyane, kubazwa ibyo dukora (accountability), no kunoza imikoranire hagati y’inzego zose (sectoral coordination).

• Gukomeza kwubaka ubudasa bw’u Rwanda bushingiye ku miyoborere myiza dukomeza kwihitiramo no gushyigikira ubuyobozi butubereye kandi bufite icyerekezo (visionary leadership), no gukomeza umuco wo kwishakamo ibisubizo, kuwumenyekanisha no kuwuhererekanya mu badukomokaho.

• Gushimangira ubufatanye hagati y’Inzego za Leta, ababyeyi, abarezi, abikorera, sosiyete sivile n’imiryango ishingiye ku madini mu kurushaho kubaka Umuryango nyarwanda.

• Gushyira imbaraga mu kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda no kubishakira amasoko mu Rwanda no mu mahanga.

• Gukomeza kunoza imitangire ya serivisi mu nzego za Leta no mu bikorera, abahabwa serivisi mbi bakabyanga kandi bakabigaragariza ababishinzwe kugirango bikosorwe;

• Gushyiraho no gushyigikira gahunda y’Urunana rw’Urungano mu Turere twose tw’Igihugu no kugeza gahunda y’Itorero ry’Igihugu mu byiciro byose by’Abanyarwanda harimo abakuze baba mu mahanga n’abafite n’ubumuga.

• Gutegura neza imishinga minini yo kuhira imyaka cyane cyane mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe.

• Gushaka uburyo bwo kwegereza ibiro by’itora Abanyarwanda batuye mu mahanga.

• Gukomeza gusigasira no kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside by’umwihariko mu rubyiruko.

• Gukomeza gushyira imbaraga mu guhangana n’ibikorwa bibera mu muhanga bigamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi;

• Gukora ubushakashatsi bugamije kumenya mu buryo bwimbitse ikibazo cy’ihungabana mu bacitse ku icumu rya Jenoside kugirango gifatirwe ingamba zihamye.

• Gushakira umuti ukwiye inzitizi zibangamira irangizwa ry’imanza zisigaye zaciwe n’inkiko Gacaca ku mitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo Itegeko Nshinga rivuga ku Nama y’Igihugu y’Umushyikirano

Ingingo ya 140 y’Itegeko Nshinga ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015 ivuga ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ihuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye abaturage.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iterana nibura rimwe mu mwaka igasuzuma uko ubuzima bw’Igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda bihagaze.

Perezida wa Repubulika atumiza Inama y’Igihugu y’Umushyikirano akanagena abayitabira.

Imyanzuro y’iyo Nama ishyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo zirusheho gutunganya imirimo zikorera abaturage.

Iteka rya Perezida wa Repubulika rishobora guteganya ibindi byerekeye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano.

YANDITSWE NA CHIEF EDITOR

  • admin
  • 07/12/2017
  • Hashize 6 years