Umushinjacyaha Mukuru aragaya bikomeye ababona umuntu afashwe bakavuga ko arengana

  • admin
  • 05/12/2017
  • Hashize 6 years
Image

Mutangana Jean Bosco, Umushinjacyaha Mukuru, avuga ko hari abantu babona hari umuntu ukurikiranwe n’inzego z’ubutabera bagatangira kuvuga ko ari umwere kandi bitaremezwa n’urukiko.

Ibi yabitangarije mu nama yahuje inzego z’ihuriye mu rwego rw’ubutabera, yabereye ku Cyicaro cya Polisi kuri uyu wa 4 Ukuboza, aho bigiraga hamwe uburyo bakorana byisumbuyeho kugira ngo icyaha cya ruswa kirwanywe.

Ni inama yahuje Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Umuvunyi, ubushinjacyaha, inkiko n’izindi nzego zitandukanye.

Mu kiganiro yatanze ku byaha bya ruswa ndetse n’ibimunga ubukungu muri rusange, Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko hari abantu baba mu bufatanye bugamije ikibi mu kurya ruswa (negative solidarity), aho usanga kugira ngo umenye amakuru kuri icyo cyaha ari ibintu bikunze kugorana cyane.

Yavuze ko iyo hari umuntu ukekekwaho icyaha ufashwe hari abahita bivanga mu nzego z’ubutabera berekana ko ari umwere, avuga ko na bo baba bakwiye kuba bakurikiranwa.

Yagize ati “Umuntu arafatwa hakaza igitero cy’abantu bavuga ngo ni umwere. Ariko ni umwere gute ko urukiko ari rwo rugira umuntu umwere, ni gute mutangira kuvuga ko ari umwere? Ngo uyu muntu rwose ararengana, ngo uyu muntu mubirebe neza.”

Mutangana yakomeje avuga ko ibyo bidakwiye, kuko ngo ari uburyo bwo kwivanga mu nzego zikurikirana ibyaha. Ati “Hari inzego zishinzwe gukora ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha zikwiriye kugenda zikabikora urukiko rukazabisuzuma.”

Umushinjacyaha Mukuru yavuze kandi batazigera bihanganira abantu biba umutungo w’igihugu mu gihe hari abandi bahora barara badasinziriye barinze umutekano wacyo.

Iyi nama yatangiwemo ibiganiro bitandukanye, aho abayihuriyemo bemeje ko ari umwanya wo gusasa inzobe kugira ngo harebwe ingamba ndetse n’ubufatanye bukomeye mu guhashya icyaha cya ruswa.

Abarya ruswa bagombye kuba ba ruvumwa n’ibisambo

Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase yabwiye abanyamakuru ko bari guteganya gushyiraho uburyo bwo guhanahana amakuru inzego zo mu butabera, ku buryo bazajya babasha gutahura abakora icyaha cya ruswa.

Anavuga ko inzego ziyirwanya zihuriyemo n’abantu benshi, bakaba batazareka abarya ruswa ngo bakomeze bidegembye.

Yagize ati “Ntabwo ruswa igomba kudutera ubwoba, uko igenda yigaragaza ni uko Leta yagiye irushaho gushyiraho ingamba zikomeye no kwerekana ubwo bushake bwo kuyirwanya, bituma n’aho itagaragaraga abantu batangira kwibaza ndetse bimwe na bimwe mu bimenyetso bya ruswa bikagenda byigaragaza.”

Yunzemo ati “Ni yo mpamvu rero burya, ntihazagire utangara yumvise ko ruswa igenda ivugwa cyane, ni ukubera ko ikurikiranywe n’abantu biyemeje kuyirwanya, turi benshi kandi twariyemeje. Ntabwo tuzareka abarya ruswa ngo bidegembye ngo babe ari bo bahabwa intebe, ngo babe ari bo bahabwa ijambo mu gihe ubundi bagombye kuba ari ibisambo, bagombye kwitwa ba ruvumwa.”

Murekezi yanavuze ko hari n’imanza urwego rw’Umuvunyi rusuzuma rugasanga mu mikirize yazo hashobora kuba harariwemo ruswa ariko ngo bikaba bigorana cyane kuba hamenyekana ababigizemo uruhare bitewe n’uko itangwa mu ibanga rikomeye.

Inkiko ziteguye kuburanisha ibifi binini

Umugenzuzi w’Inkiko mu Rukiko rw’Ikirenga, Rutazana Angeline yavuze ko kugeza ubu abahamwa n’icyaha cya ruswa bakiri abantu bo mu cyiciro cyo hasi cyane, aho ngo inkiko zica imanza zaregewe, mu gihe ngon bazaba bazanye ibifi binini bazabiburanisha.

Yavuze ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka inkiko zaburanishije imanza za ruswa 91, abantu 43 bahamwe n’icyaha ntibajurira, abahamwe n’icyaha bakajurira ni 33, abagizwe abere ni 15.

Rutazana yavuze ko muri abo bose bakurikiranwe usanga ari abashoferi, abamotari, abahinzi n’abandi bari mu cyiciro cyo hasi.

Iyi nama yabaye mu gihe Urwego rw’Umuvunyi n’izindi nzego bari mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa cyatangiye tariki ya 1 Ukuboza kiba kizarangira tariki ya 9 Ukuboza 2017.


Yanditswe na Chief editor

  • admin
  • 05/12/2017
  • Hashize 6 years