Umusaruro mwiza cyangwa mubi abayobozi batanga mu byo bakora ni wo abaturage babareberamo- Perezida Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Abaturage babyiyumvamo kandi bikabanyura iyo abayobozi babitaho. Iyo umuyobozi yiyemeje kuzuza inshingano uko bikwiye kandi agahora ashyize imbere abo ayoboye, izo ndangagaciro zimubera nka rukuruzi imuhuza byimbitse n’abo ayobora n’inkingi y’urukundo bamufitiye badahwema kumugaragariza binyuze mu kumubera indahemuka.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yatanze ubutumwa bushimangira ayo magambo agaragara mu gitabo “The Art of Leadership” cyanditswe na George Manning afatanyije na Kent Curtis mu mwaka wa 2002.

Perezida Kagame yavuze ko ubuyobozi bukwiye kumvikana nk’isano iri hagati abayobozi n’abaturage aho kuba ibiranga umuyobobozi gusa.

Mu kiganiro cyayobowe n’umunyamakuru wa CNN John Defterios, Perezida Kagame yagarutse ku mpinduramatwara n’ubuyobozi muri Afurika, agaragaza ko ubuyobozi buvuze icyizere abantu bagirira abakora mu nyungu z’Igihugu ndetse bukaba buvuze no kubazwa inshingano zo gutanga ibisubizo abaturage babitezeho kandi bibakwiriye.

Ati: “Ni kenshi, usanga abayobozi bagenzurirwa mu nzira banyuzemo ngo bagere ku buyobozi cyangwa mu buryo bava kuri iyo mirimo. Ibiba aho hagati ntibyitabwaho cyane. Kandi nyamara, umusaruro mwiza cyangwa mubi abayobozi batanga mu byo bakora ni wo abaturage babareberamo.”

Yakomeje avuga ko ibyo bituma abaturage b’imbere ayoboye ndetse n’abo hanze barebera ubuyobozi inyuma bagira uburyo buhabanye babonamo imikorere y’abayobozi batandukanye.

Yakomeje agira ati: “Ubuyobozi buhora butanga ibisubizo bifatika ku mibereho myiza y’abaturage burashikama kandi bugatera imbere.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje ashimangira n’akamaro ko guhindura imyumvire, abayobozi bakirinda kumva ko bashobora kuyobora bonyine birengagije uruhare ntagereranywa rw’abo bayobora.

Yavuze ko icyo abayobozi baba basabwa gukora ari ukugena umuvuduko no kuzamura urugero rw’intego ariko bakazirikana ko ntawushobora kuyobora Igihugu wenyine ndetse ko uruhare rw’abaturage ari ingenzi cyane.

Ati: “Ni na yo mpamvu nyamukuru ituma mu Rwanda tumara umwanya munini dushora imari mu rubyiruko kandi tugakorana na rwo. Intego ni iyo kugira ngo rurusheho kwigira, kwigirira icyizere, no guhanga udushya kuruta ibisekuruza byabanje. Bitabaye ibyo, nta yindi nzira yari kuboneka yo kugera ku byo Igihugu cyagezeho mu myaka 25 ishize.”

Ikigo Stern Stewart gikorera i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), giteza imbere ba rwiyemezamirimo kikaba n’ihuriro ry’impuguke mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubukungu, politiki n’ikoranabuhanga buri mwaka kikaba gitegura inama ihuza impuguke n’abayobozi batandukanye batanga ibitekerezo kuri izo nzego.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/09/2021
  • Hashize 3 years