Umusaruro mbumbe wazamutse ku kigero cya 10,1% mu gihembwe cya 3 cya 2021

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/12/2021
  • Hashize 2 years
Image

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kiragaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 10.1% mu gihembwe cya 3 cy’uyu mwaka wa 2021 ugereranije n’uko bwari bumeze mu gihembwe cya 3 cya 2020.

Uku kuzamuka k’ubukungu ngo kwaturutse ku bikorwa bitandukanye byakomorewe ndetse n’amafaranga yashyizwe muri gahunda zo kuzahura ubukungu.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kivuga ko ingamba zinyuranye zafashwe zigamije kuzahura ubukungu arizo zatumye ubukungu buzamuka ku kigero cya 3.5% mu gihembwe cya mbere, bukazamuka kuri 20.6% mu gihembwe cya 2 naho igihembwe cya 3 bukazamuka ku kigero cya 10.1%.

N’ubwo inzego zimwe na zimwe zigize ubukungu zahungabanye cyane nk’amahoteli n’amaresitora zitarasubira ku murongo zariho mbere y’icyorezo zikomeje kuzamuka neza bitewe n’inyunganizi zabonye binyuze mu kigega nzahurabukungu kuko zirimo kuzamuka ku kigero cya 62% nk’uko Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel yabitangaje.

Umusaruro w’ubuhinzi wo wazamutseho 6% ugereranije no mu gihembwe cya kabiri maze ubuhinzi bugira uruhare rwa 23% ku musaruro mbumbe wose. Umusaruro w’inganda wazamutse ku gipimo cya 12% mu gihe inganda zagize uruhare rwa 21% ku musaruro mbumbe wose.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare Yusufu Murangwa we asanga igabanuka ry’uruhare rw’umusaruro w’ubuhinzi ku musaruro mbumbe bidafite aho bihuriye no kudohoka kw’icyo cyiciro ahubwo bishingiye ku kwiyongera cyane kw’umusaruro w’ibindi byiciro. Agasanga ibyo byiciro bindi bitanga akazi ku baturage benshi kandi bigahindura imibereho y’abaturage.

Ikigo cy’ibarurishamibare kivuga ko umusaruro w’urwego rwa serivisi wazamutseho ku gipimo cya 11% mu gihe uru rwego rwagize uruhare rwa 48% y’umusaruro mbumbe wose mu gihembwe cya 3.

Muri rusange mu gihembwe cya 3 cya 2021 umusaruro mbumbe w’igihugu wabaye miliyari 2,746 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe igihembwe nk’iki umwaka ushize umusaruro mbumbe wari miliyari 2,453.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/12/2021
  • Hashize 2 years