Umuryango w’Ubumwe by’u Burayi ugeze kure wiga uburyo watera inkunga inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurwanya ibyihebe

Umuryango w’Ubumwe by’u Burayi (EU) ugeze kure wiga ku buryo watera inkunga ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya  Mozambique, aharangwa ubukire bwa gazi.

U Rwanda rwohereje ingabo na Polisi muri iyo Ntara guhera muri Nyakanga 2021, mu rwego rwo kunganira Leta ya Mozambique yasabye inkunga yo guhangana n’ibyihebe byo mu mutwe wa Ansar Al Sunna byari bimaze imyaka irenga ine byigaruriye Cabo Delgado.

Ibyo byihebe byatangiye ibikorwa by’iterabwoba muri iyo Ntara guhera mu mwaka wa 2017, mu gihe cy’imyaka ine gusa abaturage basaga 3,000 bakaba barambuwe ubuzima ndetse n’abandi basaga 800,000 bagahunga ibyabo.

Ibyo bikorwa by’iterabwoba byagushije mu gihombo gikomeye Ikigo cy’Ingufu cy’Abafaransa cyitwa TotalEnergies SE cyashoye miliyari 20 z’amadolari y’Amerika mu mushinga wo gucukura no gutunganya gazi kamere iboneka cyane i Cabo Delgado.

Nyuma y’igihe gito inzego z’umutekano zisesekaye muri iyo Ntara, ibyihebe byokejwe igitutu byamburwa ahantu hose byari byarahinduye ibirindiro, bikwira imishwaro ku buryo n’ubu aho byahungiye hose bikomeje gukurikiranwa. Ibikorwa bya TotalEnergies SE byongeye gusubukurwa, ndetse n’abari bamaze imyaka mu nkambi batangiye gusubira mu byabo.

U Burayi buteganya ko ibyo bikorwa nibikomeza gukorwa neza, bizaba amahirwe y’uwo mugabane yo kubona indi soko ya gazi muri ibi bihe u Burusiya bukomeje guteza ibibazo bya gazi ku Mugabane w’u Burayi, bishamikiye ku ntambara ya Ukraine n’inyungu z’Umuryango wo Gutabarana (OTAN).

Nabila Massrali, Umuvugizi wa Politiki y’Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano muri EU, yagize ati: “EU irimo kuganira ku gutanga inkunga igenewe inzego z’umutekano u Rwanda rwohereje muri Mozambique. Ntabwo twagira byinshi tubivugaho kugeza igihe umwanzuro wa burundu uzafatwa.”

Ibihugu by’i Burayi bihuriye muri uyu muryango bigeze kure ibiganiro, hakaba hari ibihugu bishyigikiiye iyo nkunga kurusha ibindi ari byo u Bufaransa, u Budage n’u Butaliyani nk’uko byatangajwe na bamwe mu bayobozi bakomeye ba EU batifuje ko amazina yabo atangazwa n’Ikinyamakuru Bloomberg.

Impamvu nyamukuru yihishe inyuma yo kuba EU yashyigikira ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda ni ukurushaho gushyigikira intekerezo y’Abanyafurika yo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo by’Afurika, ari na ko umutekano n’amahoro birushaho kwimakazwa mu gace ka Mozambique kitezweho gutabara u Burayi n’Afurika muri ibi bihe gazi ikomeje kuba ikibazo.

Mu kwezi gushize, EU yemeye kugenera Ingabo zoherejwe n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SAMIM) miliyoni 15 z’Amayero, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 15.5, aho hanateganyijwe miliyari 5 z’Amayero zizafasha u Burayi kugurira intwaro ingabo z’Afurika.

Biteganyijwe ko Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique nizimara kubona inkunga ya EU bizaha u Rwanda amahirwe n’ubushobozi byo kurushaho kwagura ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye by’Afurika, rimwe na rimwe rukazajya rwitabazwa aho rukomeye mu gukemura amakimbirane burundu.

U Rwanda rukomeje kubaka izina mu bijyanye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro, haba mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse no mu masezerano rugenda rugirana n’ibihugu.

Nko mu mpera z’umwaka wa 2020, abasirikare bo mu Mutwe udasanzwe mu Ngabo z’u Rwanda (Pecial Forces) boherejwe muri Repubulika ya Santarafurika mu kunganira ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye no guharanira ko amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite agenda neza.

Bivugwa ko kuri ubu u Rwanda ruri mu biganiro n’Igihugu cya Benin, bigamije kugira ngo icyo gihugu kibone ubufasha mu bya gisirikare bushingiye ku bunararibonye bw’ingabo z’u Rwanda mu guhashya iterabwoba.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe