Umuryango w’Africa yunze ubumwe wasubitse kujya guhosha ibibazo muri Congo

  • admin
  • 21/01/2019
  • Hashize 5 years

Umuryango w’Africa yunze ubumwe ntukigiye muri Congo kuri uyu wa Mbere taliki 21, Mutarama, 2019 kureba uko wahuza impande zitumvikanye ku byavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu aherutse kuba. Uyu muryango ariko ngo uzagena indi taliki uzagirayo mu gihe gito kiri imbere nk’uko bivugwa na Associated Press.

Mu nama idasanzwe yari yatumijwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akaba ari nawe uyoboye AU yateranye ku wa Kane w’Icyumweru gishize, abakuru b’ibihugu bayitabiriye bemeranyije ko kuri uyu wa Mbere hari itsinda riyobowe na P.Kagame rizajya guhuza impande zombi muri DRCongo.

Bukeye bw’aho Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo akaba n’umuvugizi wa Guverinoma Lambert Mende yavuze ko Congo idashaka abantu baza kwivanga mu bibazo byayo.

Icyo gihe yavuze ko kuba AU ibuza Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga gutangaza burundu ibyavuye mu matora bidakwiriye kuko ngo nta muntu uwo ariwe wese ifite uburenganzira bwo guha amabwiriza Urukiko.

Lambert Mende yagize ati “Sinizeye neza ko Umuryango wa Africa yunze Ubumwe usobanukiwe neza imikorere y’ubutabera bwa Congo-Kinshasa.”

Yongeyeho ko nta gihugu na kimwe ku isi cyakwemera ko ubutabera bwacyo bukoreshwa n’abantu bavuye hanze.

Bukeye bw’aho ku wa Gatandatu, Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga rwatangaje bidasubirwaho ko Felix Tshekedi ariwe watorewe kuyobora DRC.

Kuri iki Cyumweru taliki 20, Mutarama, Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Africa y’Amajyepfo(SADC) watangaje ko ushyigikiye intsinzi ya Félix Tshisekedi kandi ko udashaka ko hari igihugu na kimwe kivanga mu biri kubera muri DRC.

Muhabura.rw

  • admin
  • 21/01/2019
  • Hashize 5 years