Umuryango w’Abibumbye wa maze gusuzuma imyiteguro y’imitwe itatu y’abapolisi b’u Rwanda
- 20/09/2016
- Hashize 8 years
Itsinda ry’Impuguke eshatu z’Umuryango w’Abibumbye, ku itariki 19 Nzeri ryasoje igikorwa cyamaze icyumweru cyo gusuzuma imyiteguro y’imitwe itatu y’abapolisi b’u Rwanda 420 bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro muri Central African Republic – MINUSCA.
Imitwe ibiri y’abapolisi bakorera hamwe (Formed Police Units – FPUs) n’umwe w’abashinzwe kurinda umutekano w’abayobozi Bakuru b’inzego za Leta z’iki gihugu (Protection Support Unit – PSU) bamaze amezi atatu bahugurirwa mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riherereye i Gishari mu karere ka Rwamagana, aho bahabwa ubumenyi ku byo bazaba bashinzwe.
Mu byo izo mpuguke zasuzumye harimo urwego rw’abo bapolisi mu kurinda abaturage, guhosha imyigaragambyo, gukora amarondo, kumasha no gutwara imodoka, n’ibikoresho bazakoresha muri iyo mirimo bitegura koherezwamo.
Iryo tsinda ry’impuguke riyobowe na Tarek Bouteraa uturuka muri Tunisia ryarimo Umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’abapolisi bakorera hamwe muri MINUSCA witwa Daniel Nkoa, akaba aturuka muri Cameroon, n’umwe mu mpuguke z’Umuryango w’Abibumbye yo muri Portugal ihugura abari muri ubu butumwa bw’amahoro yitwa Nazareth De Carvalho Figueira Jose Ricardo.
Nyuma y’iryo suzuma, izo mpuguke zagize ziti:“Twishimiye kandi tunyuzwe n’urwego rwiza rw’imyiteguro y’abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro muri CAR, harimo ubumenyi buhambaye mu kumasha, gutwara imodoka no kurinda abaturage, ndetse n’ubunararibonye bw’ababahugura.”
Zakomeje zigira ziti:”Turemeza ko iyi mitwe itatu twakoreye isuzuma yujuje ibyangombwa byo kujya mu butumwa bw’amahoro.”
Biteganijwe ko abagize iyo mitwe bazasimbura abandi bangana na bo bari hafi yo gusoza ubutumwa barimo muri iki gihugu.
U Rwanda rufite abapolisi bagera ku 1000 mu butumwa bw’amahoro butandukanye bakorera hamwe (FPUs), muri bo, 820 bakaba bari muri Central African Republic, Haiti na Sudani y’Epfo.RNP News
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw