Umuryango w’Abibumbye uratabariza abana

  • admin
  • 10/07/2018
  • Hashize 6 years

Mu cyegeranyo yashyize ahagaragara ku birebana n’abana n’intambara, umunyamabanga mukuru wa ONU avuga ko mu mwaka w’2017 wonyine gusa abana 842 binjijwe mu gisilikali cy’imitwe itandukanye. Harimo n’abana batatagejeje ku myaka 11 y’amavuko.

Muri aba bana barenga 800, 76 bakoreshejwe mu mirwano imbona nkubone. Abandi bakoreshejwe mu rwego rwo kurinda inyubakwa, amarondo, kugemurira amazi, ibiribwa n’intwaro abasilikali mu birindiro byabo

Muri iki cyegeranyo, ONU iravuga kandi ko mu mwaka ushize, abana ba Yemen bapfuye mu ntambara barenga 1,300. Abandi ibihumbi n’ibihumbi bafite ibibazo by’uburwari n’inzara bikomoka ku ngaruka z’intambara. Abana bose hamwe bagizwe abasilikali mu myaka itatu ya mbere y’iyi ntambara, ni ukuvuga kugera mu kwezi kwa mu 2017, barengaga ibihumbi bibili.

Yemen imaze imyaka mu ntambara hagati y’inyeshyamba z’aba- Huthis, bafashwa na Irani, n’ingabo za leta, zifatanyije n’urugaga rw’ibihugu byo mu karere ruyobowe n’Arabia Saoudite.

Chief editor

  • admin
  • 10/07/2018
  • Hashize 6 years