Umuryango w’abantu ba 7 Bamaze ukwzi bibera mu mwobo

  • admin
  • 16/12/2015
  • Hashize 8 years
Image

Mberabagabo Leonard, umugore we n’abana batanu, bamaze ukwezi baba mu mwobo uherereye mu murenge wa Busogo akagari ka Gasesero umudugudu wa Gahanga, akarere ka Musanze.

Mu murima w’ibigori uri mu marembo ya santere y’ubucuruzi ya Byangabo, usanga ku manywa akotsi gacumba, abana n’umugore wa Mberabagabo batetse ari nako buka inabi buri wese bakimuca iryera. Ubwo umunyamakuru w’Imvaho Nshya yasuraga uwo muryango uwo mugore bamwe bavuga ko yitwa Yozafina yatoye amabuye asa n’umukanga ariko ntiyagira iryo amutera. Yamukankamiye agira ati” “Sinzava muri iyi sambu dore igihe mwanyirukiyeho, nta muntu nshaka hano genda ntakumena umutwe”.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Edouard Twagirimana yemeye ko ikibazo cy’uwo muryango bakizi, kandi ko bawushakiye inzu ariko bo bakababera ibamba bakanga kuyijyamo. Ati “Ubu rwose ni ikibazo kubona abana baba mu mwobo, biratubabaza, mu rwego rwo kurengera bariya bana twabakodeshereje inzu ariko umuryango wa Mberabagabo wanze kuyijyamo, iki kibazo twakigiyemo rwose n’inzego z’umutekano polisi n’ingabo birananirana, ubu turashakisha uburyo bwose twabakura muri uriya mwobo, gusa amakuru dufite ni uko bashobora kuba baza kuhirirwa ku manywa bwakwira bagataha”.

Twagirimana yongeyeho ko yumvise ko hari bamwe mu baturanyi bashuka uwo muryango ngo ubohoze iyo sambu, maze numara kuyihabwa bazayigure. Uwo muryango wacukuye umwobo muri uwo murima y’ibigori, iyo imvura iguye witwikira ihema, abaturage bavuga ko niba bawuraramo bari mu kaga gakomeye Mukuru wa Mberabagabo.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/12/2015
  • Hashize 8 years