Umuryango Unity Club Intwararumuri watangije ihuriro rya 9

  • admin
  • 04/11/2016
  • Hashize 7 years
Image

Kuri uyu wa Kane hatangiye Ihuriro rya 9 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri,umuryango ubumbiye hamwe abagize guverinoma,abigeze kuyibamo hamwe n’abo bashakanye basaga 150.

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame washinze Unity Club; umuryango uharanira gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda hamwe n’ubunyarwanda muri rusange ni umwe mu bitabiriye itangizwa ry’iri huriro riteganyijwe gusuzumirwamo urugendo rwa Unity Club mu myaka 20 ishize no gufata ingamba z’ibihe biri imbere.

Perezida wa Sena Bernard Makuza wanabaye minisitiri w’intebe imyaka 10 akaba n’umunyamuryango wa unity Club; niwe wavuze ijambo ritangiza iri huriro ribimburiye ibirori nyirizina byo kwizihiza imyaka 20 ishize uyu muryango uri ku isonga mu kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda no kuba mu mujijishi wa Ndi Umunyarwanda; gahunda ifatwa nk’igihango n’icyomoro mu muryango nyarwanda washegeshwe na Jenoside: “Imbaraga rero n’ibyo tumaze kugeraho muri iyi myaka 22 ,mbisuburemo,mbisubire,bishingiye kuri bwa bumwe .Niyo mpamvu twitwa Unity Club Intwararumuri”

Bernard Makuza yashimangiye ko ubumwe bwakomeje kuba ikibazo cy’ingutu ku banyarwa ndetse ko na FPR ari bwo yaharaniye mu rugamba rwo kubohora igihugu kugeza ubwo no mu masezerano ya Arusha hemejwe Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge.

Ubwo bumwe ngo ni nabwo bwashingiweho hashyirwaho Guverinoma y’ubumwe n’ubwiyumge kimwe mu bintu bitatu avuga ko byatunguranye nyuma y’urugamba rwo kwibohora no guhagararika Jenoside hiyongereyeho kuba uwari uyoboye urugamba rwo kwibohora atariwe wahise aba umukuru w’igihugu ndetse no kuba Ingabo zatsinze zaravanzwe n’izatsinzwe.

Ashingiye ku bibazo baranzwe n’ubuyobozi bubi bworetse igihugu kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ,Bernard Makuza yavuze ko ubunararibonye bafite buruta kure impamyabumenyi y’ikireanga PHD.

Kuri ubu Unity Club Intwararumuri igizwe n’abanyamuryango basaga 150 ,bikaba bitegamyijwe ko mu Ihuriro rya 9 ry’uyu muryango hasuzumwa urugendo rwawo mu myaka 20 ishize hagafatwa n’ingamba z’ibihe biri imbere.

Uretse kuba umusemburo w’ubumwe n’ubwiyunge, umuryango Unity Club urangwa n’ibikorwa byo komora umuryango nyarwanda no kuwufasha guhangana n’ingaruka za Jenoside birimo gushakira amacumbi abageze mu zabukuru bagizwe inshike na Jenoside hamwe n’abana b’imfubyi.Tariki 4 Ugushyingo nibwo hateganyijwe kwizihiza imyaka 20 ishize Unity Club Intwararumuri ishinzwe mu nsanganyamatsiko igira iti: “Imyaka 20:Ubunyarwanda ikirezi twambaye”.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/11/2016
  • Hashize 7 years