Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside ukomeje gusaba ibimenyetso u Bufaransa bufite

  • admin
  • 26/09/2017
  • Hashize 7 years
Image

Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside (Ibuka) uvuga ko uzakomeza gusaba ko ibimenyetso u Bufaransa bufite bigaragaraza uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, byashyirwa ahagaragara.

Ibuka ivuga ko izakomeza gusaba ko uruhare rw’iki guhugu rujya ahagaragara, n’ubwo cyo gikomeza gushaka gupfukirana urahare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibuka ivuze nyuma y’aho Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa butangiye gukora iperereza ku ruhare rwa banki yo mu Bufaransa yitwa BNP Paribas Bank, ishinjwa kuba yaratanze amafaranga yakoreshejwe mu kugura ibikoresho byakoreshejwe mu kwica Abatutsi mu gihe cya Jenoside.

Iyi banki yitwa BNP Paribas Bank ishinjwa n’imiryango itatu irimo uwitwa Sherpa, Collective of Civil Parties for Rwanda na Ibuka-France kuba yaratanze amadorali miliyoni 1.3 yakoreshejwe mu kugura intwaro mu gihe cya Jenoside.

Nyamara ngo iyi banki yakoze ibi mu gihe izindi banki zo zari zaranze gutanga aya mafaranga, kubera ibyo zabonaga mu Rwanda.

Prof Jean-Pierre Dusingizemungu Perezida wa Ibuka, yavuze ko n’ubwo ubutegetsi bw’u Bufaransa bugerageza gutambamira ubushake bw’iyi miryango, abarokotse Jenoside badashobora gucibwa imbaraga no gukomeza gushaka ubutabera.

Yagize ati “Icyo tugomba gukora ni ugutegereza tukareba ikizavamo, ariko hari ibimenyetso byerekana ko iyi banki yagize uruhare mu kugura ibikoresho, iyi kandi niyo banki yonyine yemeye gutanga amafaranga yakoreshejwe na leta y’u Rwanda mu kugura intwaro, iyi leta ikaba ari nayo yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Dusingizemungu avuga ko izindi banki zose zari zaranze gufasha mu bwicanyi bwarimo bukowa na leta ya Kigali, yari ishyigikiwe n’ubutegetsi bw’u Bufaransa.”

Yakomeje agira ati “Izindi banki zagenze biguru ntege kuri iki cyemezo uretse banki ya BNP, iyi banki yanagaragaje ko yari umwizerwa wa leta y’u bufaransa. Uyu munsi tuzi ko hari abantu bashaka ko ibyo iyi banki yakoze bisibanganwa ariko ntabwo tuzaharagara gushaka ubutabera.”

Kugeza ubu ikirego cyatanzwe n’iyi miryango kivuga ko iyi banki ngo yasohoye amafaranga bisabwe n’abari abayobozi ba leta y’u Rwanda, aya akaba yarakoreshejwe mu kwishyurwa intwaro zazanwe mu gihugu muri Kamena 1994.

Ibi kandi ngo byari binyuranyije n’umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye wari warafashe tariki ya 17 Gicurasi 1994, wakumiraga u Rwanda kujya ku isoko ry’intwaro, ubwo hagaragara ko hari kuba Jenoside.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 26/09/2017
  • Hashize 7 years