Umuryango FPR Inkotanyi uri mu kababaro gakomeye katewe no kubura Ambasaderi Ignatius Kamari Karegesa witabye Imana

  • admin
  • 11/08/2020
  • Hashize 4 years
Image

Umuryango FPR Inkotanyi uri mu kababaro gakomeye katewe no kubura Ambasaderi Ignatius Kamari Karegesa witabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kanama 2020 azize uburwayi.

Mu izina ry’Umuryango FPR-Inkotanyi, Umunyamabanga Mukuru Hon François Ngarambe yihanganishije inshuti n’umuryango wa Nyakwigendera wakoraga mu Bunyamabanga Bukuru bw’uwo Muryango.

Ubunyamabanga Bukuru bwa FPR-Inkotanyi butangaza ko Ambasaderi Kamali Karegesaazibukirwa ku kwitangira Igihugu no kugikorera. Imana imuhe iruhuko ridashira

Kamali yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo. akaba yaragiye kuri uwo mwanya akubutse muri Uganda aho na ho yahamaze igihe kinini ahagarariye inyungu z’u Rwanda.

Amb Kamali Karegesa yanabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa mbere w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), akora n’indi mirimo itandukanye ijyanye no kwitangira Igihugu.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 11/08/2020
  • Hashize 4 years