Umuriro watse hagati ya Jose Mulihno na Robert Martinez umuherwe w’ikipe ya Everton

  • admin
  • 14/09/2015
  • Hashize 9 years

Umutoza w’ikipe ya Chelsea Jose Mulihno hamwe na Boss w’ikipe ya Everton umunyemari Roberto Martinez kugeza iyi saha rero aba bagabo bombi ntago bari gucana uwaka hagati yabo nyuma y’uko Everton itsinze Chelsea mu mpera z’icyumweru gishize ikayitsinda nta kuyibabarira ibitego 3 kuri kimwe cya Chelsea.

Nk’uko bisanzwe nyuma y’umukino abatoza ndetse n’abandi bakinnyi baba bamaze gukina baganira n’itangazamakuru kimwe n’uko n’abafana nabo babasha kwegera itangazamakuru murwego rwo kugaragaza uburyo umukino wagenze cyangwa se uko bawubonye n’uko bawitwayemo. Rero nyuma y’umukino wahuje Chelsea na Everton kuri uyu wa Gatandatu umuherwe akaba na nyir’ikipe ya Everton Roberto Martinez yaganiye n’itangazamakuru agaragaza ko yishimiye gutsinda Chelsea ibitego 3 byose.



Ntago Roberto yemerewe kuza imbere yange

Gusa umugabo ukomoka mu Gihugu cya Portugale akaba ari nawe utoza ikipe ya Chelsea we yahise yumva ko nta mpamvu yo kuba Roberto ariwe abanyamakuru bari guheraho bamubaza icyo atangaza ku mukino ahubwo uwari kumanza kuvuga ariwe Jose Mulihno kuko niwe uzwi cyane kandi ukomeye. Akimara kubona ko itangazamakuru ryegereye Roberto nawe yahise yegera ikindi gikundi cy’abanyamakuru arababwira ati: Roberto ubutaha uzajye umenyako ari ngewe ugomba ku manza nawe ukabona gukurikiraho.

<

Roberto nawe ni boss yahaye Mulihno umwitangirizwa

Gusa uyu muherwe nawe akimara kumva ibi byatangajwe na Jose Mulihno yavuzeko atari we ubigenga ahubwo abanyamakuru nibo babona ko ari ngewe bashakaho amakuru kurenza uko bashaka wowe. Tubibutse ko kuri ubu ikipe ya Chelsea iri mu mazi abira cyane ko kuva Shampiyona ya hariya mu Bwongereza yatangira itari yitwara neza ahubwo irimo gutsindwa gusa.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 14/09/2015
  • Hashize 9 years