Umuririmbyikazi Ariana uherutse kurusimbuka arategakanya gusubira mu mugi wa Mancherster
- 27/05/2017
- Hashize 8 years
Umuririmbyi Ariana Grande, w’umunyamerikakazi uherutse kurusimbuka , yatangaje ko ategakanya gusubira mu mugi wa Mancherster, m’Ubwongereza, Ahovuga ko azakorera igitaramo mu ntumbero yo kwegeranya amafaranga yo gufasha imiryango y’abantu bantu ma kumyabiri na babiri , baguye mu gitero cyabereye aho yarimo akorera igiteramo, mu ntangiriro y’iki cyumweru.
Ibyo Ariana yabitangarije k’urubuga rwe rwa Twitter,n yamara nta tariki y’icyo gitaramo yamenyesheje. Yavuze ko igisubizi ’icyo gitero ar’uko abantu bashyira hamwe, bagafashanya, bagakundana gusumba uko bahora, kandi bakaba abanyabuntu.
Ariana yavuze kandi ko azatanga amakuru y’uburyo icyo gitaramo cyagenze, amaze kuboneka. Ateganya gukomeza ibitaramo byiwe mu bihugu by’ iburayi m’ukwezi gutaha , aho azagendera Ubufaransa, ibihugu bya Portugal, Espagne hamwe n’Ubutaliyane.
Igitero cyabaye kuwa mbere mu gitaramo cy’uwo muririmbyi cyakozwe n’umusore witwa Salman Abedi, ufite imyaka makumyabiri n’ibiri, akaba yarahise yiyahura nyuma y’aho yari amaze gukora icyo gitero.
Abantu makumyabiri na babiri nibo baguye mur’icyo gitero, hamwe n’abagera kw’ijana na cumi na batandatu bakomeretse.
Abategetsi m’Ubwongereza bamaze gufata abantu umunani bacyekwa kuba bafite uruhare mur’icyo gitero, harimwo n’ umuvandimwe wa Abedi, usanzwe uba mu gihugu cya Libiya.
Yanditswe na Niyomugabo Robert /Muhabura.rw