Umuririmbyi w’icyamamare mu Bufaransa, Johnny Hallyday wamamaye nka Jean-Philippe Smet yitabye Imana

  • admin
  • 07/12/2017
  • Hashize 6 years
Image

Umuririmbyi w’icyamamare mu Bufaransa, Johnny Hallyday wamamaye nka Jean-Philippe Smet yitabye Imana mu ijoro ku itariki ya 5 Ukuboza 2017 azize indwara y’ibihaha.

Iby’urupfu rwe byatangajwe n’umugore we hamwe na Perezida w’iki gihugu Emmanuel Macron mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ukuboza 2017.

Amakuru ikinyamakuru izubarirashe.rw, gikesha urubuga rwa http://www.independent.co.uk avuga ko uyu muhanzi ukomeye mu njyana ya Rock iyi kanseri yo mu bihaha yayitewe no kunywa ibiyobyabwenge.

Iki kinyamakuru kivuga ko uyu muhanzi yari afite ibihumbi by’amamiliyoni by’abamukurukira mu gihugu cye cy’Ubufarasansa kuko ariwe wagurishije imizingo myinshi kurusha undi muhanzi wese uhakomoka.

Iyi kanseri y’ibihaha, uyu muhanzi yari ayimaranye imyaka 15 ndetse ngo apfuye yateguraga alubumu nshya ndetse no kuyimenyekanisha mu bitaramo bitandukanye.

Urupfu rw’iki cyamamare rwavuzweho n’abatari bake

Perezida w’u Bufaransa Emmanul Mcro yagize ati “mu myaka 50, yari umuntu w’igitangaza.”

Undi wagize icyo avuga ni umugore we Laeticia we yagize ati “Johnny Hallyday yadusize.Nanditse aya amagambo ntayizera.Ariko noneho ni ukuri.Umugabo wanjye ntabwo akiri kumwe natwe.”

Ibitaro yari arwariyemo bya Paris hospital, bivuga ko Hallyday watangiye muzika mu 1959, kandi ko apfuye yateguraga alubumu nshya ndetse no kuzenguruka ahantu hose.

Hallyday yagurishe miliyoni zirenga ijana z’imizingo (albumu) mbere y’uko yitaba Imana.

Celine Dion, nawe yagize icyo avuga ku rupfu rw’uyu muhanzi. Abinyujije ku rubuga twa twitter yagize ati “Ndabaye cyane kumva amakuru avuga ko Johnny Hallyday yitabye Imana. Yari umuntu udasanzwe muri muzika. Nifatanyije n’umuryango we, abamukunda ndetse na za miliyoni z’abafana bamukundaga.Tuzamukumbura gusa ntabwo tuzigera tumwibagirwa.”

Amwe mu mateka y’icyamamare Johnny Hallyday

Johnny Hallyday yavukiye mu Bufaransa mu Mujyi wa Paris ku itariki ya 15 Kamena 1943 avukira i Paris mu Bufaransa.

Yamamaye ku izina rya Jean-Philippe Smet.

Ku myaka 15 y’amavuko yashakanye n’umuhanzi witwa Sylvie Vartan.Mu myaka 20 aba bombi bafatwaga nk’abantu b’icyitegererezo mu rukundo.

Uyu yafatwaga nk’umuhanzi wagurishije alubumu nyinshi ku Isi kuko mu bitaramo 181 yagurishije miliyoni 110 z’indirimbo ku Isi.

Nyakwigendera avuka kuri Léon Smet na Nyina witwa Huguette Clerc nawe witabye Imana mu 2007.

Izina ry’ubuhanzi yarihawe n’umugabo wa nyirasenge witwa Lee Ketcham wari umu Dj ahitwa Café de Paris ari naho Johnny Hallyday yatangiriye kuririmba.

Muri 1960, nibwo Johnny Hallyday yatangiye kuba icyamamare anashyira hanze umuzingo(album) wa mbere yise ‘Aisse les filles’ muri Werurwe 1960.

1961 yashyize undi muzingo hanze yise ‘Let’s Twist Again’ agurisha amamiliyoni y’amakopi.

Johnny Hallyday yashakanye n’abagore 5, bamwe mu bana be harimo David, Laura Smet n’abandi.Yatangiye kujya mu bitaro kuva muri 2009.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura

  • admin
  • 07/12/2017
  • Hashize 6 years