Umuririmbyi R Kelly, wari ufunzwe akurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina, yarekuwe by’agateganyo

  • admin
  • 26/02/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umuvugizi w’umutegetsi w’agace ka Cook muri Amerika yavuze ko R Kelly, umuririmbyi w’Umunyamerika wo mu njyana ya R&B, yarekuwe by’agateganyo aho yari afungiye muri gereza y’i Chicago amaze gutanga ibihumbi 100 by’amadolari y’Amerika by’ingurane.

Mbere yaho kuri uwo wa mbere, R Kelly yari yahakanye ibirego 10 aregwa bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina ryo ku rwego rwo hejuru bivugwa ko yakoreye abagore bane, batatu muri bo bakaba batari bwagere mu kigero cy’ubukuru mu gihe ibyo byabaga.

R Kelly y’imyaka 52 y’amavuko, yambaye ikoti ry’ubururu, ntabwo yaganiriye n’abanyamakuru ubwo yatambukaga aherecyejwe n’umwunganizi we mu mategeko amaze gusohoka muri gereza.

Ku wa gatanu nibwo yishyikirije polisi, nuko amara impera y’icyumweru gishize ari muri gereza.

Uyu muririmbyi amaze imyaka ibarirwa mu macumi aregwa ibyaha bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina, ariko ntibyigeze bimuhama, ndetse yahakanye ibirego yashinjwe mbere.

Sophia Ansari, umuvugizi w’ibiro by’umutegetsi w’agace ka Cook, ku wa mbere nijoro yemeje ko R Kelly yakusanyije ibihumbi 100 by’amadolari y’Amerika by’ingurane, bingana na 10% y’ingurane yose ya miliyoni y’amadolari y’Amerika umucamanza yagennye mu mpera y’icyumweru gishize.

Kwitaba urukiko kwe no gutanga ingurane, bibaye hashize ibyumweru hatangajwe urukurikirane rw’inkuru mbararankuru rwiswe Surviving R Kelly, cyangwa kurokoka R Kelly ugenekereje mu Kinyarwanda.

Ni inkuru ikubiyemo ibirego by’ihohotera abagore benshi bavuga ko yabakoreye, barimo n’uwahoze ari umugore we.

Ubu akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bivugwa ko byabaye mu mwaka wa 1998.

Yahuriye muri resitora n’umwe mu bagore bane bamushinja ubwo hari ku isabukuru ye y’imyaka 16 y’amavuko, naho undi – na we wari ufite imyaka 16 y’amavuko – ubwo yamusabaga kumwandikira n’umukono we by’urwibutso (autograph).

Urukiko rwategetse R Kelly – ubundi izina rye ry’ukuri rikaba ari Robert Sylvester Kelly – gutanga urwandiko rwe rw’inzira ngo rube rufatiriwe ndetse rumutegeka no kutagirana ibiganiro n’umuntu uwo ari we wese uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko.

Amakuru avuga ko yari yagowe no kubona ibihumbi 100 by’amadolari y’Amerika y’ingurane ngo abe avuye muri gereza y’i Cook.

Ku wa mbere nijoro, umucamanza Gloria Allred uzwi cyane muri Amerika yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ko ubu agiye gushinga urubanza rw’abagore barenga batandatu bavuga ko R Kelly yabahohoteye.

Byitezwe ko R Kelly asubira kwitaba urukiko ku itariki ya 22 y’ukwezi gutaha kwa gatatu.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 26/02/2019
  • Hashize 5 years