Umurimo niyo waba ugayitse icyangombwa ni uko uba ukwinjiriza- “Indirimbo ya Bright Bigger”

  • admin
  • 26/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umuhanzi umaze kwinjira mu mitima ya benshi hano mu Rwanda ahanini bitewe n’ubuhanga budasanzwe ndetse n’umuvuduko arimo kugaragaza mu njyana ya Afro beat, Bright Bigger kuri ubu yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Umurimo”

Bright Bigger ukorera muzika mu ntara y’Amajyaruguru akaba n’umwe mu bahanzi umuntu yahamya ko bamaze kwigarurira iki gice mu rwego rw’abahanzi bari kugenda bakundwa n’imbaga y’abantu.

Mu ndirimo ye yatuzaniye yise Umurimo yadutangarije ko impamvu nyamukuru yatumye akora iyi ndirimbo ari ukugirango abashe gukangurira urubyiruko gukura amaboko mu mifuka ati “Iyi ndirimbo nta kindi nayikoreye usibye guhwitura urubyiruko n’ubwo iyo dukora ibihangano byacu dukorera Isi yose ariko kuri iyi nshuro nashatse kwibanda kuri rwa rubyiruko rukivuga ngo hari imirimo imwe n’imwe batakora ibyo rwose mu butumwa natanze mu ndirimbo yange Umurimo narabyamaganye cyane”

Kuri ubu iyi ndirimbo, Bright Bigger akaba ahamya ko yamaze kugera ku ma Radio yose ya hano mu Rwanda abantu bakaba bashobora kuyisaba hamwe n’izindi ndirimbo z’uyu muhanzi zitandukanye harimo nka KEVINE, MUKUNZI WANJYE, NTUHANGAYIKE N’IZINDI.


Kanda hano wumve indirimbo nshya ya Bright Bigger “Umurimo”

Yanditswe na Chief Editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/10/2016
  • Hashize 8 years