Umurepubulika wa kabiri ukomeye nawe agiye guhangana na Trump mu matora ya 2020

  • admin
  • 26/08/2019
  • Hashize 5 years

Joe Walsh wigeze kuba umudepite mu nteko ishingamategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko agiye guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu ku itike y’Abarepubulike.

Ibi Walsh yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Televisiyo ABC yo muri Amerika.Bivuze ko, azaba ahanganye na Perezida Donald Trump mu ishyaka ry’Abarepubulike.

Amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mpera z’umwaka utaha wa 2020.

Muri icyo kiganiro, Walsh yavuze ko Trump amaze kugaragaza ko adafite ubushobozi bwo kuyobora igihugu ku buryo yatorerwa indi manda.

Ubushakashatsi bugaragaza ko perezida Trump akunzwe ku gipimo cya 40 ku ijana ku rwego rw’igihugu, ariko akaba akunzwe cyane mu ishyaka rye ry’Abarepubulike.

Walsh, abaye umunyapolitike wa kabiri w’Umurepubulike utangaje ko azahangana na perezida Trump.

Ni mu gihe mu ishyaka ry’Abademokarate, abagera hafi kuri 20 ari bo bahatanira kuzahagararira iryo shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 26/08/2019
  • Hashize 5 years