Umurenge wa Gitega hatoraguwe ikarito irimo impinja ebyiri zapfuye.

  • admin
  • 13/01/2016
  • Hashize 8 years
Image

Mu Kagari ka Kabahizi mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge hatoraguwe ikarito irimo impinja ebyiri zapfuye.

Iyi karito yabonwe n’abaturage ku isaha ya saa yine n’igice za mu gitondo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Mutarama 2016 mu Murenge wa Gitega.

Abatuye muri aka gace baganiriye na Radio Flash bavuga ko babonye izi mpinja zapfuye ariko bakavuga ko bishoboka ko abakora uburaya aribo bazitaye.

Umuturage umwe yagize ati “Nk’ubu dufite abana bari mu myaka 14 kuzamura kugeza kuri 15, ndetse n’abo hasi kugeza kuri 11 bari gukora uburaya hano mu tubari dutandukanye. Ubwo rero wasanga aribo babikoze”

Undi muturage yagize ati “Ni ba bandi baza baje nko gukora akazi ko mu rugo babirukana bagahita bajya gukora uburaya.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabahizi, Mukarutabana Angelique nawe ntanyuranya n’aba baturage kuko avuga ko bishoboka ko umwe mu bakora uburaya ariwe wabyaye izi mpinja akazijugunya.

Yagize ati “ Hagaragaye ikibazo cy’impinja ebyiri zatawe hano, uwazitaye aracyashikishwa uretse ko bivugwa ko ashobora kuba ari muri ba bandi bakora umwuga w’uburaya ariko ayo makuru aracyakurikiranwa na polisi.”

Yakomeje avuga ko igituma mu Kagari ayobora hagaragara indaya nyinshi icya mbere bituruka ku miterere yaho bitewe n’uko ari kamwe mu gace koroshye guturamo kubera imiturire yako ituma haboneka inzu z’amafaranga make ndetse indaya zikaba zihaza zigize nk’abazunguzayi’ (Abacururiza mu ku gataro).

Umuvugizi wa Polisi Supt Mbabazi Modeste we yavuze ko uwo ariwe wese wakoze iki gikorwa iperereza rizamumenyekanisha gusa yongeraho ko uko byamera kose nta muntu wari ukwiye kuvutsa undi ubuzima.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/01/2016
  • Hashize 8 years