Umurenge Kagame Cup: Akarere ka Ngoma kasebeye iwabo

  • admin
  • 15/06/2017
  • Hashize 7 years

Umurenge kagame cup nk’irushanwa risobanura imiyoboreremyiza, Ngoma ihagarariwe n’umurenge wa Rukira yirangayeho mu rugo ihatsindirwa n’ ikipe y’akarere ka Rutsiro gahagarariwe n’umurenge wa Gihango ibitego 2-0, bityo Rutsiro ikomeza urugendo rugana k’umukino wa nyuma wiri rushanwa.

Umukino wabereye ku kibuga cya paluwase ya Kibungo aho ikipe ihagarariye akarere ka Ngoma yari yakiriye iyi hagarariye akarere ka Rutsiro, wari umukino wa kabiri kuri buri kipe kuko uwabanje kuruhande rwa Ngoma ,yari yakinnye na Gasabo birangira ngoma itsinzwe 1-0 naho ku ruhande rwa Rutsiro, umukino wa mbere yatsinze Gasabo 2-0.bityo bikaba byasabaga Ngoma byibura ko yatsinda ibitego 2-0 cg 3-0 kugirango yizere gukomeza k’umukino wanyuma ariko siko byaje kugenda aho umukino warangiye ari ibitego 2 bya Rutsiro k’ubusa bwa Ngoma.

Nkuko iri rushanwa ari iry’imiyoboreremyiza ryitiriwe nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame,ryari ryitabiriwe n’abayobozi batandukanye ari abaturutse mu kigo cy’imiyoboreremyiza RGB.

JPEG - 183.6 kb
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba HABIMANA Kizito

Ubutumwa bw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba HABIMANA Kizito, yagejeje ku bari baje kureba uwo mukino by’umwihariko abakinnyi b’umurenge wa Gihango ndetse n’uwa Rukira nuko yagarutse k’ubusobanuro bw’irushanwa Umurenge Kagame cup, ko ringana n’imiyoboreremyiza .

Yagize ati”Umurenge kagame cup,iyo umukino urangiyee,..haba hatsinze girinka, agaciro k’abanyarwanda,indangagaciro z’abanyarwanda ,ubwisungane mu kwivuza,umutekano,uburezi kuri bose,amazi n’amashanyarazi”.

Yongera asaba abaturage kwi suzuma niba bubahiriza gahunda za Leta ababwira ko, ikingenzi ari uko igihugu cyagize nyakubahwa Paul Kagame akagikura mu mpanga ndetse akagihesha agaciro aho kuri ubu igihugu cyacu gisigaye kitabazwa mu kugucunga umutekano mu bihugu bigera ku icumi(10).

JPEG - 183.6 kb
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba HABIMANA Kizito


Yanditswe na Habarurema Djamali/MUHABURA.rw

  • admin
  • 15/06/2017
  • Hashize 7 years