Umuraperi ukomeye yatawe muri yombi

  • admin
  • 17/08/2017
  • Hashize 7 years

Umuhanzi ukomeye muri Tanzania Chidi Benz yatawe muri yombi na Polisi nyuma yo kumufatana ikiyobyabwenge kiri mu bya mbere bikaze cya ‘heroine’.

Chidi Benz ubusanzwe witwa Rashidi Abdallah Makwiro ni ku nshuro ya kabiri afunzwe muri uyu mwaka, yaherukaga gutabwa muri yombi muri Werurwe 2017 azira gutuka no kwandagaza Perezida Magufuli.

Baraka FM yatangaje ko Chidi Benz yafunzwe afatiwe mu gace kitwa Ilala mu Mujyi wa Dar es Salaam, yari kumwe na bagenzi be batandatu na bo bakekwaho gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, aba bose bafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’Igihugu.

Chidi Benz wamamaye nka King Kong yavutse mu 1985, ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Tanzania mu njyana ya Hip Hop. By’umwihariko ni we washinze itsinda ryamamaye La Familia riri mu yazwi cyane i Dar es Salaam.

Mu minsi yashize, Chidi Benz yaherukaga kuvugwa mu itangazamakuru rya Tanzania ashimangira ko yazibukiriye kuzongera gukoresha ibiyobyabwenge nyuma y’uko Babu Tale yamuvuje ndetse akagororerwa mu kigo cya Life and Hope rehabilitation center kiri muri Bangamoyo.
Kanda hano wumve indirimboye yitwa

Chidi Benz ft Tinah – Kila Napokuona (BONGO FLAVA) – RADIO MBAO

  • admin
  • 17/08/2017
  • Hashize 7 years