Umuraperi All The Dogz yasubije abafana ba Mwiseneza Josiane bamwibasiye bikomeye [VIDEO]

  • admin
  • 22/01/2019
  • Hashize 6 years
Image

Nyuma y’uko Umuraperi All The Dogz atangarije ko atari kumwe n’abashyigikiye Mwiseneza Josiane ko azegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019 akaza no kwemeza ko uyu mukobwa atazaryegukana ndetse agashyiraho umuhigo wo kwambara ubusa biramutse bibaye,abafana b’uyu mukobwa bahise bamusamira hejuru bamubwira amagambo atari meza.

Ibi byatumye Muhabura.rw ishakisha uyu muraperi ngo asobanure uburyo yakiriye uburakari bwagaragajwe n’abafana ba Mwiseneza Josiane, ariko yakomeje yemeza ko ubwiza bw’uyu mukobwa atabubona.

Yagize ati”Ibyo bagenderaho ni ubwiza umuco n’ubwenge.Gusa umuco ashobora kuba awufite n’ubwenge ashobora kuba abufite ariko nta bwiza afite”.

All The Dogz ku ruhande rwe abona uyu mukobwa ikamba rya Miss Rwanda adakwiye kuryegukana ahubwo akwiye kwegukana ikamba ry’umuntu wishimiwe ku mbuga nkoranyambaga gusa.

Ati”Ntabwo yaviramo aho.Ashobora kwegukana miss Popularity cyangwa kuba yaravuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga bityo google itagize icyo yirengagiza yamuhemba kuko yatumye abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane”.

Avuga ko ibyo yavuzweho nabi n’abafana ba Mwiseneza Josiane ntacyo byahindura ku izina rye ati”Biriya ngomba kubyakira kuko ntacyo byantwara kuko hari n’abavugwa nabi bandenze”.


Bimwe mu bitutsi yatutswe azira kwemeza ko Josiane atazegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019

Yasabye abamututse kubera ukutumva ibintu kimwe kuri Mwiseneza Josiane ko bagomba kuba intore ndetse bakanamenya icyo ubutore aricyo.

Ati”Bambwiye ko kwambara ubusa atari ubutore,none se gutukana byo ni ubutore? Ahubwo bakaze ubutore bwabo cyangwa bamenye kuba intore icyo aricyo”.

Ni mu gihe uyu mukobwa akomeje gutuma bamwe batamushyigikiye bakorerwa urugomo n’abafana be aho nk’umunyamakuru Muramira Regis nawe aherutse kwibasirwa n’abafana b’uyu mukobwa igihe yavugaga ko akurikije uko yamubonye atifuza nabusa ko yamubera Miss.

Hari n’indi video y’umuntu utaramenyekana amazina yagaragaye yirukanwa n’abafana ba Mwiseneza Josiane bagenda bamukubitagura banamutera amabuye ku buryo buteye ubwoba,aho bivugwa ko bamuhoraga ko nawe atabyumva kimwe nabo ko umukiriya wabo ari mwiza ndetse ko azegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019.

Bizakirwa bite Mwiseneza nategukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019?

Iki ni kimwe mu bibazo bikomeje kwibazwaho n’abatari bacye aho bibaza uburyo abo bafana be bariye karungu mu minsi ya mbere,uko bazakira ibizava mu bacyemurampaka ku munsi wa nyuma nibaramuka bumvise inkuru itaryoheye amatwi yabo, ko umukiriya wabo ategukanye ikamba nk’uko barimugeneye.

Umwe mu basaza baganiriye na Muhabura.rw we asanga abafana b’uyu mu kobwa bashobora kuzateza ikibazo nyuma yo kumva ko uwo bari bashyigikiye ategukanye ikamba.

Yagize ati”Njywe byanyobeye rwose!nibwo bwa mbere mbonye iri rushanwa rigize ingufu.Ariko biragaragara ko abantu bashyigikiye uriya mukobwa bashobora kuzateza ikibazo cyangwa imvururu nibumva ko atahawe iryo kamba rya nyampinga”.

Yakomeje agira ati”Gusa ndasaba Polisi kuzaba hafi igahosha izo mvururu.Naho ubundi ntibyoroshye ibaze nawe abantu batangiye kwibasira abadashyikiye uwo mukobwa ko bazihanganira kumva ko yatsinzwe?”

SOMA INKURU BIFITANYE ISANO:http://muhabura.rw/amakuru/imyidagaduro/article/josiane-abaye-miss-rwanda-nzava-convetion-nambaye-ngere

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 22/01/2019
  • Hashize 6 years