Umurambo w’umugabo witwa Uwimana Samuel wari utuye mu Mudugudu Gasenyi akagari ka Nyundo mu Murenge wa Nyundo, wabonetse mu mugezi wa sebeya kuri uyu wa 20 Ukwakira 2017.
Uyu mugabo yari yabuze kuri uyu wa 19 Ukwakira 2017 bakaba baherukaga kumubona arimo gucukura amabuye akoresheje isuka.
Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, Tuyishime Jean Bosco ariko akavuga ko bikekwa ko yari arwaye igicuri.
Yagize ati “ Uwimana Samuel yaherukaga kuboneka ejo arimo gucukura amabuye, amakuru twahawe ni uko ngo yajyaga arwara igicuri ubu umurambo ugiye kujyanwa mu bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyamwishe.’’
Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw