Umurambo Wa Mukamunana wasanzwe ku nzira yapfuye

  • admin
  • 18/12/2017
  • Hashize 6 years
Image

Mukamunana Berthe w’imyaka 59 wo Kagari ka Giheke mu Karere ka Rusizi, bamusanze ku nzira igana ku ruganda rw’icyayi rwa Shagasha yapfuye.

Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukuboza 2017 ku muhanda wa kaburimbo, werekeza ku ruganda rw’icyayi rwa Shagasha nk’uko Niyibizi Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke, yabisobanuye.

Ati “Bamusanze saa sita n’igice yapfuye, yari afite igikomere mu gahanga bishobora kuba yaguye ariko ntabwo twabihamya ni yo mpamvu twamujyanye ku bitaro ngo bamukorere isuzuma.Umumotari witwa Wimana niwe wamubonye kandi nawe yamubonye yamaze gupfa, turacyari gukurikirana ngo tumenye niba hari umuntu bari bafitanye isano.”

Umurambo w’uyu mukecuru wajyanywe mu bitaro bya Gihundwe kugira ngo hasuzumwe icyaba cyamwishe.

Chief editor

  • admin
  • 18/12/2017
  • Hashize 6 years