Umupolisi yishwe akubiswe umugeri ku bugabo n’uwo yari agiye gufunga

  • admin
  • 01/12/2019
  • Hashize 4 years

Umupolisi witwa James Kabala wo mu gihugu cya Zambia yajyanye umuntu kumufunga maze bageze mu nzira uwari ajyanwe gufungwa akubita uwo mupolisi umugeri ku bugabo ahita yitaba Imana.

Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2019 mu masaha ya saa 15 z’amanywa.Uwucyekwaho icyaha nubundi yari yafashwe akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa

Umusigire w’umuvugizi wa polisi uri mu kiruhuko,Danny Mwale,yemeje aya makuru anasobanura neza uko byagenze ngo nyakwigendera yitabe Imana.

Yavuze ko abapolisi bane barimo na Kabala bari bajyanye gufunga uwo muntu witwa Mumba Kalwa w’imyaka 22 y’amavuko kuri sitasiyo ya polisi ya Chipungu.

Iyi nkuru dukesha Faceofmalawi ikomeza ivuga ko mu nzira bagenda,uwo mugabo yaje gusagararirwa n’abapolisi maze aruma Kabale ku kuboko kw’iburyo nyuma ahita anamukubita umugeri ku bugabo.

Kabala w’imyaka 47 y’amavuko yahise agwa hasi ako kanya ubwo nyuma yaje gupfa bari mu nzira bamujyanye ku kigo nderabuzima cya Mwabu.

Kuri ubu Mumba Kalwa afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Chienge.Naho umurambo wa nyakwigendera bahise bawujyana mu buruhukiro bw’ibitaro bya Chienge mu gihe hagitegerejwe ko ukorerwa isuzuma.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 01/12/2019
  • Hashize 4 years