Umupolisi ari mu maboko ya polisi acyekwaho gufata kungufu umwana w’umukobwa wamukoreraga

  • admin
  • 04/09/2018
  • Hashize 6 years

Umupolisi witwa Stain Master wo kuri sitasiyo ya polisi ya Kanengo mu gihugu cya Malawi mu mujyi wa Lilongwe ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho icyaha cyo gufata umwana w’umukobwa kungufu wakoraga mu rugo rwe akanamuciraho imyenda.

Faceofmalawi ducyesha iyi nkuru itangaza ko uyu mukobwa yari ahamaze amezi ane akora muri uru rugo ngo nta kibazo yari yarigeze ahura nacyo ariko kuri tariki 20 Kamena uyu mwaka ahagana saa tatu za mu gitondo igihe umukobwa yamesaga imyenda,uwo mupolisi(sebuja) yagiye aho yarimo kumesera ahita amusaba ko yamwemerera bakaza kuryamana ni mugoroba ariko umwana w’umukobwa yarabyanze.

Nk’uko raporo ya polisi ibisobanura ngo uwo mugabo bakimara ku mwangira yagumye aho ategereza umugoroba uragera akora ibyo yari yasabye n’ubwo bari bamwangiye.

Igira iti “Uwucyekwa akimara gusaba ibyo bakamwangira ntacyo yongeyeho ahubwo yagumye aho atuje.Ni mugoroba,umukobwa yateguye ifunguro nk’uko bisanzwe ndetse arangije bararya,basoje yigira mu cyumba cye kuryama ubwo asiga sebuja na nyirabuja mu ruganiriro ariko umugore(nyirabuja ) ntabwo yamaze umwanya aho ngaho ahicaye,yahise nawe asiga umugabo we aho nawe ajya kuryama”.

Ikomeza igira iti”Umugabo yahise avuza tereviziyo cyane ako kanya asiga ivuga ahita yinjira mu cyumba cy’umukobwa,atangira kumwambura imyenda ku buryo ikariso yayiciye ndetse n’agakanzu yari yambaye abona kumusambanya.”

Raporo isoza ivuga ko “umukobwa yateye induru ngo bamutabare ariko ntawamwumvise ndetse n’umugore w’uwo mupolisi ntabwo yashoboye kumva kubera ko tereviziyo yavugaga cyane”.

Nyuma yo kumusambanya umugabo yahise asanga umugore we mu cyumba ahita aryama.Nyuma umukobwa yabanje kubwira nyirabuja iryo shyano.Ntibyagarukiye aho, hanyuma bucyeye mu gitondo anabibwira inshuti ze nazo zihita zijya kubivuga kuri polisi.Ubwo uwo mugabo baraje baramufata naho umukobwa yahise ajyanwa ku bitaro gukorerwa isuzumwa.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 04/09/2018
  • Hashize 6 years