Umupaka wa Gatuna uhuza U Rwanda na Uganda wafunguwe by’agateganyo

  • admin
  • 10/06/2019
  • Hashize 5 years
Image

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority) cyatangaje ko amakamyo aremereye yemerewe guca mu buryo bw’agateganyo ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro (RRA) cyatangaje ibi, gishingiye ku ibaruwa yo ku wa 07 Kamena 2019 yanditswe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imihanda n’ubwikorezi (RTDA).

Iyo baruwa ivuga ko ubu noneho ku mupaka wa Gatuna amakamyo aremereye yakwemererwa gutambuka mu gihe cy’ibyumweru bibiri, mu rwego rwo gusuzuma niba imirimo yo kuvugurura uwo mupaka yaragenze neza.

Iryo suzuma rirakorwa mbere y’uko inzego zibishinzwe zakira uwo mupaka, kugira ngo kandi zemeze niba imirimo yagombaga kuhakorwa yararangiye kandi ikagenda neza.

Ayo makamyo aratangira kunyura ku mupaka wa Gatuna guhera kuri uyu wa mbere tariki 10 Kamena 2019 kugeza ku ya 22 Kamena 2019, nk’uko bigaragara mu itangazo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro (RRA) cyashyize ahagaragara.

Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, Igihugu cya Uganda yareze u Rwanda gufunga umupaka warwo na Uganda, icyo gihugu kivuga ko byatumye imodoka nini zitemererwa kwinjira mu Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda yakomeje gusobanura ko icyabaye ari uko harimo gusanwa.




MUHABURA.RW

  • admin
  • 10/06/2019
  • Hashize 5 years