Umupadiri wapfuye akazuka yatangaje ko yabonye Imana ari umugore

  • admin
  • 11/09/2018
  • Hashize 6 years

John Micheal O’Neal uwihaye Imana w’ imyaka 71 y’ amavuko wo mu idini ya katolika muri Leta ya Massachusetts yo muri muri Leta zunze ubumwe za Amerika,kuri ubu byemezwa n’ abaganga ko yapfuye akazuka ndetse avuga ko yagize amahirwe yo kujya mu ijuru agahura n’ Imana mu minota yamaze yapfuye akaba yarasanze Imana ari umugore.

Tariki 29 Mutarama nibwo yajyanywe mu bitaro igitaraganya afashwe n’ uburwayi butunguranye bw’ umutima. Uwo munsi nibwo yapfuye ndetse n’ abaganga bemeze ko yamaze gushiramo umwuka ariko bakoresheje imashini y’ ikoranabuhanga yitwa LUCAS 2, bashitura umutima we yongera kuba muzima nyuma y’ iminota 48 amaze gupfa.

Inkuru ducyesha Worldnewsdailyreport.com ngo ni uko abaganga bari bafite ubwoba ko ubwonko bwe bwaba bwangiritse kuko imashini zaberekaga ko amaraso menshi arimo gutemba yerekeza mu bwoko gusa amaze gukanguka baramupimye basanga ubwonko ni buzima.

Uyu mupadiri yavuze ko ubwo yari yapfuye yagiye mu ijuru akabona azengurutswe n’ Umucyo mwinshi, akabona Imana imbonankune. Yavuze ko Imana ifite ishusho nk’ iy’ umugore.

Agira ati “Imana ifite ishusho y’ umugore ufite akajwi karongorotse. Ukuri ni uko Imana ari umugore mutagatifu aho kuba umugabo mutagatifu. Imana uko nayitekerezaga ni nziza birushijeho”

Padiri O’Neal akimara gutangaza ko Imana ari umugore, inkuru yabaye kimomo ndetse anatumiza ikiganiro n’ abanyamakuru ngo asobanure neza ibyo yatangaje, arongera ashimangira ko yapfuye akajya mu ijuru agasanga Imana ari umugore. Avuga ko azakomeza kwiyegurira Imana.

Ati “ Ndifuza gukomeza kubwiriza. Nkabwira abantu Imana, umwana wayo na shitani. Imana irakomeye kandi ishobora byose nubwo ari umugore”

  • admin
  • 11/09/2018
  • Hashize 6 years