’Umunyeshuri wahawe inguzanyo ya Buruse atangira kuyishyura iyo abonye akazi’
- 21/06/2019
- Hashize 5 years
Banki y’u Rwanda ishinzwe Amajyambere(BRD) ivuga ko abanyeshuri baba barahawe inguzanyo yo kwiga muri kaminuza izwi nka buruse batangira kuyishyura iyo bamaze ukwezi batangiye akazi.
Mu gihe hari abanyeshuri bararangiza kwiga bakabura akazi ariko bakagira ikibazo cy’uko bashobora kuzacibwa amande y’uko batishyura inguzanyo,BRD isobanura ko umuntu atangira kwishyura iyo nguza yahawe ari uko abonye akazi.
Umuyobozi muri BRD ushinzwe inguzanyo zihabwa abanyeshuri, Emmanuel Murangayisa abisobanura agira ati”…kuko itegeko naryo rirabisobanura umukoresha agomba gukata 8% by’amafaranga umukozi ahembwa buri kwezi kugira ngo umukozi yishyure umwenda.Iyo udafite akazi rere ntabwo tukwishyuza dutegereza igihe uzabonera akazi”.
Akomeza avuga ko hari abantu bakorera ibigo byigenga batekereza ko batazamenyekana ko bafite akazi aho bibwira ko uwukorera Leta ariwe ufite akazi ugasanga bataragize umuhate wo kwishyura ariko kumenyekana ngo biroroshye.
Ati”Kenshi abantu bakunze kwitiranya gukorera Leta no kudakora.Iyo umuntu akorera Leta akaba ariwe mukozi naho uwukorera sector (ikigo kigenga) akaba atari umukozi.Aba bantu bose badeclara (bimenyekanisha) muri RSSB no muri RRA, bityo bose dushobora kumenya ko umuntu afite akazi cyangwa atagafite”.
Gusa ngo abatayishye bakimara kubona akazi, uko iminsi igenda ishira bagenda bashyirwaho amande igihe bavumbuwe ko banze kuyishyura bakayishyura ayo mande bayageretseho.
Magingo aya itegeko rivuga ko umunsi umuntu abonye akazi nyuma y’iminsi irindwi agomba kwimenyekanisha ko yakabonye.Naho byagera ku minsi 14 ubwo umukoresha we akaba ariwe ugomba kujya kumumenyekanisha kugira ngo atangire yishyure inguzanyo.
BRD ishimira abakoresha benshi kuko iri tegeko barikurikiza ari nayo mpamvu yashoboye kwishyuza umwenda wa miliyari zisaga 7 mu myaka 3 imaze ihawe inshingano zo guha abanyeshuri inguzanyo.
Mu 2016 nibwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ibicishije muri Kaminuza y’u Rwanda(UR),yagiranye amasezerano na BRD yo kujya iha abanyeshuri inguzanyo yo kwiga muri kaminuza za Leta ku bayemerewe.
Inkuru bifitanye isano:.Amafaranga yafashaga abimenyereza umwuga barangije Kaminuza agiye gusubizwaho
Yanditswe na Habarurema Djamali