Umunyeshuri wo muri kaminuza y’u Rwanda witwa Bizimana Pierre wari mu bagombaga gusoza amasomo ya kaminuza kuwa gatanu w’iki cyumweru, yapfiriye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu muhanda Huye-Kigali.
Iyi mpanuka yabaye ubwo Bizimana yari ageze Kamonyi avuye ku ishami rya Kaminuza riri i Huye, aho yari avuye gufata ikanzu yari kuzambara muri ibyo birori.
Ishami rya Kaminuza rya Huye niryo ryatangaje iyi nkuru y’akababaro ribinyujije ku rubuga rwaryo rwa Twiter.
Bizimana yari arangije mu ishami ry’icungamutungo aho yabanje kwiga muri Koreji ya UR-CBE (Mburabuturo), na ho umwaka wa nyuma awiga muri Koreji ya Huye.
Bizimana apfuye habura iminsi itatu ngo yambare ikanzu yari avuye kuzana, kuko abandi banyeshuri bazambara aya makanzu mu birori bizabera muri Sitade ya Huye, kuwa gatanu tariki ya 8 Ugushyingo 2019.
MUHABURA.RW