Umunyarwanda wigaga muri Nebraska muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishwe n’abagizi ba nabi ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Nyakanga 2017.
Amakuru avuga ko umuntu yahamagaye uwo munyeshuri kuri telefone asohoka agiye kumwitaba ntiyagaruka. Nyuma nibwo bamusanze munsi y’ikiraro yapfuye.
Nubwo iby’aya makuru bitarasobanuka neza ngo hamenyekane ishuri uyu Munyarwanda yigagamo n’umwirondoro we, abakuriye Diaspora Nyarwanda yavuzeko ko hari Umunyarwanda wishwe bizeza ko bazatanga amakuru arambuye
Yanditswe na Chief editor Muhabura.rw