Umunyeshuli wo muri Kaminuza umaze kwanduza SIDA abagabo 324 muri 2000 ateganya kwanduza

  • admin
  • 27/02/2016
  • Hashize 8 years

Ku myaka ye 19 yiga mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza muri Kabarak University akaba yemera ko amaze kwanduza abagabo basaga 324 icyorezo cya Sida ndetse akaba yemeza ko umubare we yihaye kuzaba amaze kwanuza muri uyu mwaka ugomba kuzagera ku bihumbi bibiri (2000).

Uyu mukobwa ukomoka mu gihugu cya Kenya ntago yemeye ko izina rye rijya mu itangazamakuru cyane ko ubu ari ubuhamya we yahaye umunyamakuru w’urubuga rwa dailygossip rwa hariya muri Kenya abinyujije mu butumwa bugufi yamwoherereje kuri Facebook hanyuma amusaba ko ataza kuvuga imyirondoro ye mu itangazamakuru. Ubutumwa yandikiye uyu munyamakuru bwagiraga buti: mfite imyaka 19, nkaba niga mu mwaka wa kabiri wa kaminuza ahitwa Kabarak University nkaba narageze muri kaminuza ndi isugi hanyuma inshuti yange twakundanaga irwaye Sida ntabizi nyuma yaje kuyinyanduza ntanamaze umwaka muri kaminuza nibwo nange naje guhita mfata umwanzuro wo kujya njyamana n’uwo mbonye wese cyane ko ndi umukobwa mwiza abahungu benshi baba bifuza.

Abagabo ibihumbi bibiri agomba kwanduza Sida niyo ntego yihaye muri uyu mwaka

Uyu mukobwa kandi yatangaje ko ababyeyi be batazi ko arwaye iki cyorezo cya Sida ndetse we muri iki gihe cyose ayimaranye ntakindi akora usibye kureshya abagabo ahereye kubo bigana muri iyi kaminuza.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/02/2016
  • Hashize 8 years