Umunyarwandakazi yahawe amasaha 24 yo kuba yavuye ku butaka bw’u Burundi

  • admin
  • 19/04/2018
  • Hashize 6 years

Nkomeza Christine w’Umunyarwandakazi yahawe amasaha 24 yo kuba yavuye ku butaka bw’u Burundi, ku mpamvu bivugwa ko zifitanye isano no kubangamira umutekano w’igihugu akaba azize kuba ashobora kuba yakoreraga amasengesho mu bwihisho.

Iteka rimwirukana ryatanzwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Burundi, rivuga ko Nkomeza yirukanywe kubera amasengesho akorera mu bwihisho ndetse no gukorana n’abanyamahanga bituma akekwaho kubangamira umutekano w’igihugu.

Abayobozi b’Intara zose, uw’Umujyi wa Bujumbura, Umukuru wa Polisi ushinzwe Urujya n’Uruza basabwe gushyira mu bikorwa uwo mwanzuro.

Si ubwa mbere u Burundi bwirukana Abanyarwanda ku mpamvu buvuga ko ari iz’umutekano w’igihugu. Mu Ugushyingo 2015, Umunyarwanda Anthony Masozera wayoboye Ibigo by’Itumanaho bya Econet na Ucom yirukanywe ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda.

Umubano w’ibihugu byombi watangiye kuzamo agatotsi mu mpera za 2014 ubwo hari imirambo yagaragaraga mu Kiyaga cya Rweru, u Burundi bukayishinja u Rwanda narwo rukabihakana.

Umubano wakomeje kuba mubi nyuma ya coup d’etat yaburijwemo muri icyo gihugu muri Gicurasi 2015, ubwo benshi mu Barundi bahungiraga mu Rwanda.

U Burundi bushinja u Rwanda gucumbikira bamwe mu bashatse guhirika ubutegetsi muri icyo gihugu ndetse no guha imyitozo ya gisirikare Abarundi bahahungiye. Ibyo birego byose u Rwanda rwakunze kubihakana, ruvuga ko ibibazo by’Abarundi bibareba ubwabo.

Icyemezo cyo kwirukana uyu Munyarwandakazi gifashwe nyuma y’iminsi ibiri nyuma y’uko akarere ka Rusizi gasubije igihugu cy’u Burundi umupolisi wabwo witwa Irakoze Théogène wageze mu Rwanda yatwawe n’Umugezi wa Ruhwa.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 19/04/2018
  • Hashize 6 years