Umunyarwandakazi yaguye muri Malawi yishwe urwagashinyaguro

Umukobwa w’ umunyarwandakazi witwaga Muganga yiciwe muri Malawi hashira iminsi itatu ntawe uramenya irengero rye. Abo mu muryango we bakeka ko yaba yarishwe n’ abanyeshyari kuko abanyamalawi ntibajya bishimira umunyamahanga wabakirana.gusa ngo babonye umurambo becyeka ko yaba yapfuye nyuma yo guteragurwa ibyuma kugeza apfuye.

Ku wa Kabiri tariki 10 Mata 2018 nibwo umuryango wari warishingiye Muganga wabonye umurambo we wari waratangiye kwangirika. Ababonye uwo murambo bavuga ko nyakwigendera yishwe ateraguwe ibyuma n’ abantu bataramenyekana.

Tariki 12 Mata abo mu muryango wa Muganga bahagurutse mu Rwanda bajya kumushyingura Umuhango wo gushyingura nyakwigendera uteganyijwe ku Cyumweru tariki 15 Mata.

Nyakwigendera yari yarishingiwe n’ umuryango uba muri Malawi. Uwo muryango ugizwe n’ umugabo w’ Umunyarwanda washatse umugore w’ Umunyamalawi.

Muganga yari umunyeshuri muri Kaminuza abifatanya n’ ubucuruzi. Uwo mu muryango wa Muganga wahaye amakuru yavuze ko Muganga avuka I Cyangugu mu karere ka Rusizi akaba yari imfubyi.

Ntabwo haramenyekana icyo nyakwigendera yahowe gusa umuryango we ukeka ko yaba yarishwe n’ abanyeshyari kuko ngo Abanyamalawi batifuza ko hari umunyamahanga watera imbere kubarusha.

Muganga siwe munyarwanda wa mbere wiciwe muri Malawi kuko muri Matarama umwaka ushize wa 2017, umunyarwanda witwaga Richard Kaponda, yiciwe muri Malawi anigishijwe umukandara we nk’ uko polisi ya Malawi yabitangaje icyo gihe.

U Rwanda na Malawi bifitanye umubano ushingiye kuri za ambasade ndetse ibihugu byombi mu mwaka ushize wa 2017 byasinyanye amasezerano yo kohererezanya abakekwaho ibyaha.

Yanditswe na Habarurema Djamali

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe