Umunyarwandakazi yaciye agahigo ku rwego rwa Afurika

  • admin
  • 18/05/2016
  • Hashize 9 years
Image

Mu mpera z’icyumweru gishize, umunyarwandakazi uzwiho kumurika imideli ari we Cynthia Rupari yahawe igihembo cyo kwitwara neza “The best fashion designers at the show” muri Guinea-Conakry.

Ubwo yavaga muri Guinea-Conakry Rupari mu kiganiro n’ikinyamakuru Izuba Rirashe yagize ati “naje ejo ku wa Kabiri mvuye muri Guinea-Conakry aho nari nitabiriye igikorwa cyo kwereka imideli, mpabwa igihembo nk’umunyandeli mwiza ku rusha abandi.” Akomeza avuga ko ibi ari iby’agaciro kuri we ndetse no ku gihugu.

Iki gikorwa cyo kumurika imideli yari yagitumiwemo na sosiyete yitwa “G.S.M.C.G” (Groupement des stylistes, modelistes et createurs de Guinee). Iki gikorwa cyabereye mu nzu mberabyombi yitwa “Salle de spectacle de Prima Center”.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/05/2016
  • Hashize 9 years