Umunyarwanda yiciwe muri Uganda ashyingurwa mu buryo bw’ibanga

  • admin
  • 05/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mbonabakeka Félicien w’imyaka 35 umunyarwanda uvuka mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, biravugwa ko yiciwe muri Uganda mu ijoro ryo ku itariki 31 Ukuboza 2019 rishyira kuwa 01 Mutarama 2020, agashyingurwa mu buryo bw’ibanga.

Aya makuru Nsabimana Emmanuel babanaga mu gihugu cya Uganda yatangarije kimwe mu binyamakuru by’aha mu Rwanda, yavuze ko uwo mugabo Mbonabakeka yishwe urupfu rw’agashinyaguro aho yatemaguwe kugeza apfuye.

Nsabimana avuga ko Mbonabakeka yishwe ubwo yageragezaga gutabara undi Munyarwanda witwa Bayavuge Dionise, ngo wari watewe na bamwe mu basore bakomeje guhiga Abanyarwanda baba mu gihugu cya Uganda.

Agira ati “Mbonabakeka yazize gutabara aho bari bateye umunyarwanda baturanye witwa Bayavuge Dionise. Yumvise bakubita urugi ku muturanyi we urugi rwabananiye kurwica, avuza induru. Nyuma yo kumva Mbonabakeka avuza induru bavuye kwa Bayavuge, basiga bamufungiraniye inyuma batera Mbonabakeka wavuzaga induru atabaza bakubita urugi rugwa munzu baramutemagura umutwe,amaguru n’urutirigongo, barangije bikorera umurambo barawujyana”.

Nsabimana avuga ko akimara kumenya amakuru y’uko mugenzi we yishwe, ngo yagerageje gutabara akurikirana aho umurambo bawujyanye, bakimubona na we bashaka kumutema arabahunga yirinda ko na we bamwica.

Ati “Naratabaye nshakisha aho bajyanye umurambo, nakomeje kubakurukira bambonye bansubiza inyuma, baravuga ngo ninjyayo na bagenzi banjye ngo baramuduhambiriraho dutange za Miliyoni.”

Ati “Tubonye ko ayo mafaranga tutayabona, nshakisha uburyo nabimenyesha imiryango ye mu Rwanda ngo bamfashe. Nyiri inzu Mbonabakeka yabagamo ni we wavuze ati yari nk’umwana wanjye, atanga amafaranga ayoherereza Polisi bashaka irimbi baramushyingura”.

Nsabimana ngo akimara kubona urupfu rw’agashinyaguro rwakorewe mugenzi we, ngo yakutse umutima ashaka uburyo yataha mu Rwanda.

Ariko ngo ntiyahise afata umwanzuro wo guhita ataha, kuko yabanje gushakisha umwana wa Mbonabakeka wari umaze kwicwa, ajya gushakira uwo mwana aho yakoraga akazi ko kuragira inka, akimara kubona uwo mwana aramucikana batahana mu Rwanda.

Mukamazera Béatrice umugore we, mu gahinda kenshi yavuze ko urupfu rw’umugabo we rumusigiye ibibazo bikomeye byo kubura umugabo we wari usanzwe ahahira umuryango we akibaza uburyo abana bane amusiganye azabasha kubatunga bagakura.

Agira ati “Kubyakira byaranze, na n’iyi saha ntabwo agahinda kazashira. Nyakwigendera ansigiye abana bane nta kintu bafite cyo kubagaburira, nta n’uzabahahira n’abo bana bane kubabyara ni uko bari bafite se ubahahira. Turi mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, n’uwo mwana babanaga yamujyanye ari ukugira ngo atazabura icyo arya akaba yaca ikigori cy’abandi bakaba baturihisha ntacyo kuriha dufite”.

Uwo mugore avuga ko kuba umugabo we yishwe ntabone n’umurambo we ngo amushyingure, ngo ni kimwe mu byamushegeshe.

Yasabye Leta ubufasha bwo kurera abana nyakwigendera asize, bakabona n’uko biga kuko basigaranye ubukene bukomeye bwo kubura uwahahiraga umuryango.

Muri iyi minsi ku mipaka y’u Rwanda na Uganda hakomeje kugezwa Abanyarwanda, aho abenshi bahajugunywa bafite ibikomere bakemeza ko bamaze iminsi bakorerwa iyicarubozo muri icyo gihugu.

Mu nama iherutse kumuhuza n’abanyamakuru bakorera mu ntara y’Amajyaruguru, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV yagaragaje ko Abanyarwanda 73 bafungiye mu gihugu cya Uganda aho bakomeje gukorerwa iyicarubozo bakubitwa, banakora imirimo y’uburetwa irimo guhingishwa ubutaruhuka.

Muri abo bafungiye mu gihugu cya Uganda, Akarere ka Burera ni ko gafiteyo benshi bangana na 44.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/01/2020
  • Hashize 4 years